00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo urubyiruko rwakora mu guhangana n’ibinyoma bivugwa ku Rwanda, mu mboni za Nathalie Munyampenda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 May 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Nathalie Munyampenda, Umuyobozi Mukuru wa Kepler, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abashaka kugoreka ukuri, bakagereka ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda, avuga ko nta we ukwiye guceceka mu gihe bari kubeshyera igihugu cye.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro The Long Form cya Sanny Ntayombya, aho yavuze ko urubyiruko rudakwiye kwirengagiza gukurikirana ibijya mbere muri politiki mpuzamahanga, kuko ibibazo bya politiki bigira ingaruka ku buzima bw’abantu bose muri rusange.

Yagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, byagize ingaruka ku Rwanda mu buryo butandukanye, ati “Ntekereza ko atari ibirebana gusa na RDC, hari igitutu no kwisubiraho kwa bamwe mu baterankunga, hari ibi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intambara zose ziri kuba, ni igihe gikomeye cyo kubona inkunga, ariko tubona abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa batahinduye ibitekerezo byabo.”

Yavuze ko igihugu cyahuye n’igitutu gituruka kuri ibyo, by’umwihariko ku baterankunga bashya bavuga ko badashaka gusanishwa n’ibiri kuba ako kanya, ati “ariko dufite abantu benshi bagishishikajwe no gutera inkunga uburezi, gutera inkunga siporo, abakiri bato by’umwihariko, muri urwo rwego hari imiryango nterankunga myinshi ikomeza kubikora, akenshi ikanabikora mu ibanga.”

“Muri rusange, iyo uri gushaka amafaranga, abantu bashaka kumva inkuru uvuga, niba bashobora kugira uruhare mu gushyigikira inkuru yawe, ibimenyetso ni ingenzi n’impinduka uri kuzana ni ingenzi cyane, rero ni bo bireba kuvuga ngo ndashaka kugira uruhare muri ibi bintu uri kubaka, dukomeza kubibona ku Isi no ku Rwanda, nubwo dufite imbogamizi, hari abantu benshi ku Isi no ku mugabane badushyigikira.”

Nk’umuntu wabaye Umuhuzabikorwa w’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma mu gihe cy’ibibazo byariho mu 2013, ari bwo umutwe wa M23 wari mu mirwano ikomeye na RDC, Barack Obama ahagarika inkunga zimwe na zimwe n’ibindi, yavuze ko hari byinshi bisa n’ibyo muri iki gihe, ndetse ko hari uburyo bwo guhangana na byo butandukanye n’ubw’icyo gihe.

Ati “Itumanaho uko rikora ni ukubaka inkuru, inkuru iri kubakwa uyu munsi ni uko u Rwanda ruhora rusagarira RDC, kandi iyo ni imvugo yubatswe mu gihe kirenga imyaka 20, na mbere y’igihe cyanjye nkora muri OGS. Nk’umuntu uvuka muri Congo navuga byinshi by’uburyo ibi byabaye, ni imvugo yubatswe kandi ikomeje kubakwa.”

Yavuze ko mu gihe cye muri OGS bari bafite ikibazo cy’uburyo bashobora gusubiza ku mvugo zitari ukuri ariko yashowemo amafaranga, hari amatsinda yiyegerejwe, hari itangazamakuru rifite impamvu zaryo zo kwamamaza izo mvugo z’ibinyoma.

Ati “Mu 2013 twakoreshaga uburyo bwari buhari, ari bwo kureba ibitangazamakuru bidafite aho bibogamiye kugira ngo bize birebe ibiri kuba mu by’ukuri, kugira ngo bibone ko nta gusagarira RDC, ubwo ni bwo buryo twabikozemo, twakoresheje ibitangazamakuru gakondo ndetse n’imbuga nkoranyambaga mu kwerekana uruhande rwacu rw’ibintu, ibiri kuba mu by’ukuri.”

“Uyu munsi rero imvugo z’urwango ziri gukwirakwizwa, bishobora gutuma uvuga ngo ibi birandenze, kuko abantu bari kwicwa mu burasirazuba bwa RDC, mvuka muri kiriya gihugu, abantu bari gutsembwa, ibi ntabwo ari imikino, abantu bari kwicwa mu burasirazuba bwa RDC kuko ari Abatutsi, barahigwa, hari imvugo z’urwango ku maradiyo, ibi birakomeye, none ubigenza ute…ni nk’umugabo w’umunyarugomo ukubita umugore we akaba ari we ashyiraho amakosa.”

Yavuze ko icy’ingenzi ari ugutekereza, uko hasubizwa ku nkuru zivugwa ku gihugu zitari ukuri, asaba urubyiruko by’umwihariko gufata iya mbere mu kuvuga ukuri ku Rwanda, no kwerekana ibimenyetso bihari mu burasirazuba bwa RDC, hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, ati “nk’uko abakuru bacu babivuga ni kuki umuntu yakubwira uwo uri we kandi ubizi ko atari we uri we, ubundi ugaceceka, batuvugaho ibintu nk’Abanyarwanda tugaceceka, oya.”

Yavuze ko nk’abakiri bato bakwiye kugera ikirenge mu cy’ababanjirije bahanganye na byinshi, na bo bagakoresha uburyo buhari [imbuga nkoranyambaga] mu guhangana n’abashaka kugoreka amateka no kurwanya igihugu.

Munyampenda yagarutse no ku kuba Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo, ikandika amateka n’intekerezo byayo, avuga ko muri iki gihe cy’ubwenge buhangano, AI, Abanyafurika nibatagaburira iryo koranabuhanga ukuri ku mateka ya Afurika, abandi bazayandika bayagoreka uko bashaka, ugasanga ni byo byakwirakwiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .