Narendra Modi yijeje Perezida Kagame iterambere ry’umubano w’u Rwanda n’u Buhinde

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu, yijeje Perezida Kagame ko ibihugu byombi bizakomeza guteza imbere umubano wabyo n’uw’abaturage babyo.

Yasubizaga ubutumwa bwa Perezida Kagame wamushimiye ko yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe, amushimira icyizere yongeye kugirirwa n’abaturage b’u Buhinde.

Umukuru w’Igihugu yari yanditse kuri Twitter ati “Nkwifurije ibyiza n’amahirwe wowe n’igihugu cy’u Buhinde. Tuzakomeza guharanira ko guteza imbere umubano w’ingirakamaro ku bihugu byombi n’abaturage bacu”.

Narendra Modi yamusubije ati “Urakoze Perezida Kagame ku byifuzo byawe byiza. Tuzakomeza gukorana mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu n’abaturage bacu”.

Ibyavuye mu matora birerekana ko ishyaka rya Modi, Bharatiya Janata Party (BJP) ari ryo ryegukanye imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu Buhinde, ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka rigira ubwiganze mu mutwe w’Abadepite iyo rigize imyanya 272 mu myanya 543 iba mu nteko.

Bivuze ko Modi ari we wegukanye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde kuko ashyirwaho n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryatsindiye ubwiganze mu nteko, Umutwe w’Abadepite.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi, ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

Muri Nyakanga 2018, nibwo Modi yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ndetse aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda.

Mu ruzinduko rwe, yakoze ibikorwa birimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yoroza inka 200 abatuye muri uyu mudugudu mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka.

U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 z’amadolari mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Muri Gicurasi umwaka ushize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze, Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi. Sosiyete y’ubwikorezi bw’indege y’u Rwanda, RwandAir, ikora ingendo zigera mu Mujyi wa Mumbai kuva tariki ya 4 Mata 2017.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Umwaka ushize ubwo Narendra Modi yasuraga u Rwanda akakirwa na Perezida Kagame
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yijeje Perezida Kagame iterambere ry'umubano w'ibihugu byombi n'abaturage babyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza