Uwimana yari yazindutse afite gahunda yo gutora Paul Kagame kubera uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guteza imbere igihugu n’abagituye ntawe asize inyuma.
Uyu mubyeyi usanzwe ari umukirisitu, yabwiye Intsinzi Tv ko afata Perezida Kagame nk’urusha benemuntu ubumana.”
Uwimana yize mu gihe amashuri yari yugarijwe n’ingengabitekerezo y’ivangura, ndetse nk’umunyeshuri wabaga uwa mbere mu ishuri, yari yizeye gutsinda ariko hasohotse urutonde rw’abatsinze ikizamini cya Leta ntiyisangaho kimwe n’abandi bana b’Abatutsi, baza kuzasohoka ku rutonde rwa kabiri rwasohotse nyuma y’ukwezi hagombye kubaho bamwe babijuririye.
Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wenyine mu muryango yakomokagamo ariko mu mu gihe iwabo babaga bari gusenga, basengeraga “umutabazi [Kagame] n’abo bafatanyije”
Uyu mubyeyi yitabiriye amatora nyuma yo kujya mu bice bitandukanye by’igihugu yamamaza Paul Kagame. Gusa ngo yatunguwe cyane no gusuhuzwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bimuremamo ibyishimo bitagereranywa.
Ati “Nahuye n’intwari nakundaga kera iyo twabaga turi gusenga. Yaraje aransuhuza umubyeyi [Jeannette Kagame] araza aransuhuza. Ibyo byishimo narabigize numva ko kuba nari nje kuri iyo gahunda, ni we nari gutora, Imana impaye ayo mahirwe numva ko namwakiriye mu mwanya w’abandi Banyarwanda.”
VIDEO: Perezida Paul #Kagame, Umukandida watanzwe n’Umuryango @rpfinkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2024, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga yitabiriye amatora. Yari aherekejwe na Madame Jeannette Kagame. Perezida Kagame n’umuryango batoreye mu Murenge wa Kinyinya… pic.twitter.com/lYxFpN8RIo
— Kigali Today (@kigalitoday) July 15, 2024
Yakomeje ati “Ni umugisha nagiriwe, numva biranshimishije cyane. Ariko nk’umukirisitu hari ikindi gisobanuro nagize kuko no kugira amahirwe ukamurota mu nzozi, Perezida wa Rebubulika ubundi bisobanura ko warose Imana.”
Yongeyeho ko yamutoye kuko "Abanyarwanda turi amahoro, duteye imbere, dufite icyizere cy’ahazaza, twitiriwe ubutwari bw’intwari Imana yashyizemo ubutwari. Rero ku ruhande rw’ubuzima bwa girikisitu na bwo niyumvisemo izindi mbaraga z’ubuzima, niyumvamo kubaho bitangwa n’Imana.”
Uwimana kimwe n’abo bari kumwe bahamije ko bakunda Paul Kagame ari na cyo cyatumye agira amajwi 99.18%.
Yasabye urubyiruko gukora cyane no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho kugira ngo bazakomereze ku muhate n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!