00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nakangutse mfite igikomere kinini ku itako - Ubuhamya bw’uwarokokeye Jenoside i Mibilizi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 May 2025 saa 01:08
Yasuwe :

Nyiranzabicaho Tharcille warokotse ibitero bikomeye Interahamwe zagabye ku Batutsi i Rusizi yavuze ko hari aho yageze yifuza gupfa arabibura, ashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikongera kubaka Ubunyarwanda.

Mu buhamya yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 14 biciwe kuri Paruwasi ya Mibilizi no mu nkengero zaho yavuze ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu karere ka Rusizi bahise batangira kwicwa.

Umuryango we n’abaturanyi be bahungiye ku ishuri rya Nyakanyinya, Interahamwe zihageze zibasaba kuva mu byumba by’amashuri bakajya muri ‘atelier’.

Aho muri atelier ni ho Interahamwe zabagoteye zibateramo ama-grenade kuva saa cyenda kugera saa kumi n’ebyiri za mu gitongo. Muri izo grenade harimo iyamuguyeho ata ubwenge, aho azanzamukiye abona afite igikomere kinini ku itako.

Ati “Nakangutse mfite igikomere kinini ku itako, murabona kumwe botsa inyama ikikunjakunja ni ko hari habaye, nta maraso yavaga iyo gerenade yari yahatwitse. Nararebye mbona ikintu cy’umweru nkozeho numva ni igufwa.”

Nyiranzabicaho yavuze ko uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi zikananirwa, zisaba abagore n’abana bari batarapfa gusohoka, zikajya zambika umwana ubusa uwo zisanze ari umuhungu zikamucamo ibice.

Nyuma izo Nterahamwe zagiye mu ikawa zari hafi aho zifata amashara zitwika imirambo n’abari bagitera akuka.

Birangiye kandi haje Interahamwe z’i Mururu zifata bamwe mu bakobwa n’abagore bakiri bato zikajya zibasambanya.

Nyiranzabicaho yavuye aho yerekeza ku Cyato ahura n’umuntu bari baziranye na we wari uri gukora Jenoside ariko ntiyamwica bageze ku Cyato, aharara rimwe baramwoza, bamujyana mu Bitaro bya Mibilizi.

Mu nzira yerekeza i Mibilizi ntiyabashaga kugenda kubera cya gikomere cyo ku itako cyanyuzagamo kikava amaraso.

Hari aho yaciye ku bagore b’Abahutukazi bamubwira ko nakomeza umuhanda ahura n’Interamwe zagiye kwica i Mibilizi zihindukiye zikamwica.

Yaribwiye ati “Uwampa ayo mahirwe nkahura na bo bakampuriraho ari benshi bakanyica”.

Ku wa 30 Mata 1994 yavuye mu Bitaro bya Mibilizi ajya kuri Paruwasi ya Mibilizi, ahasanga abantu bake kuko abenshi bari baramaze kwicwa.

Mu nterahamwe zamusanze kuri Paruwasi ya Mibilizi harimo Yusuf Munyakazi yabagezeho afite inkota ndende yambaye imyenda ya MRND arebye ukuntu bari gutaka arabareka arigendera kuko yari ashimishijwe n’uko bari gupfa bababaye.

Abifashijwemo na Cyrille utarahigwaga yavuye i Mbilizi ajya mu Gishoma, na ho ahava ajya i Mushaka, aharwarira kuva muri Gicurasi na Kamena ahava yerekeza i Bukavu.

I Bukavu yasanzeyo ababikira bakomeza kuvura cya gisebe, abagore b’Abanyekongo bakamugirira impuhwe, ariko nyuma Interahamwe zigeze muri RDC yahoze ari Zaïre, Abanyekongo barahinduka bajya babona Umututsi bakamutera amabuye. Byatumye ahava ajya i Goma, nyuma ahava ajya i Kigali.

Ashima Inkotanyi zamufashije akiga uburezi muri Kaminuza ya AUCCA i Mudende, ubu akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye mu Karere ka Gasabo, ati “Nigisha abanyeshuri bose ntabavanguye.”

Nyiranzabicaho yanyuze mu bihe bitoroshye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abarokokeye i Mibilizi banenga ababasabye imbabazi nyamara bakabima amakuru y'aho ababo bajugunywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .