Iki cyumba cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, giherereye mu Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library), kigamije guhuza urubyiruko rw’abanditsi, abashushanya n’abandi bibona mu guhanga udushya.
Iki cyumba cyiswe ‘NABU HP Creative Lab’ kije kunganira irindi koranabuhanga ryakoreshwaga na NABU mu gukora ibitabo by’abana bikoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa NABU, Tanyella Evans, yavuze ko banejejwe no kuba bafunguye icyumba kizajya gihangirwamo udushya, bizeye ko kizatuma umuco wo gusoma mu Rwanda uzamuka.
Ati “Twashagaka gushyiraho ahantu hagenewe abahanzi kugira ngo baze bandike banashushanye ibitabo bigenewe abana biri mu Kinyarwanda. Hano tuzajya dutoza abanditsi, abashushanya mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi bahanzi. Ibihangano bazajya bakora tubishyire kuri NABU App kandi twizeye ko bizatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura umuco wo gusoma mu Rwanda.”
Umuyobozi w’igice cyo guhanga udushya muri NABU, Michael Ross, yavuze ko icyo bagamije ari ugushyiraho ahantu urubyiruko rwibona mu bwanditsi no guhanga udushya rukorera.
Ati “NABU HP Creative Lab ije yiyongera kuri NABU virtual ABC Lab aho urubyiruko rwigishirizwa uburyo bwo gukora ibitabo by’abana, iki cyumba kizabafasha kurushaho guhanga udushya byagure isoko ryabo.”
Muri iki cyumba harimo imashini za HP zigezweho zatanzwe n’iki kigo kugira ngo ibikorerwamo bibe bijyanye n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa HP Africa, Brad Pulford, yavuze ko banejejwe n’ubu bufatanye kandi ko bizeye kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko mu guhanga udushya.
Ati “HP inejejwe no gufatanya na NABU mu gufasha abahanga udushya kwiyungura ubumenyi, nk’ikoranabuhanga rizabafasha mu gukora inkuru nziza z’abana zikagera ku Isi hose. Ubu ni bumwe mu buryo buzadufasha kugera ku ntego y’uko abantu miliyoni 150 bazaba babasha kugera ku ikoranabuhanga mu 2030.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Isomero rusange rya Kigali, Tessy Rusera, yashimye NABU na HP bashyizeho iki cyumba avuga ko kizabafasha kugendana n’ikoranabuhanga.
NABU yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019 kugeza ubu ibitabo byayo nibyo bisomwa cyane mu Rwanda n’abasaga miliyoni.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!