N’ibirenze ibi tuzabitsinda- Perezida Kagame aha icyizere Abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 n’ibiza (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo aho cyibasiwe n’ibiza byahitanye abarenga 70 bikanangiza ibikorwa remezo byinshi ndetse no mu gihe gikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19; avuga ko ibi bihe u Rwanda ruzabivamo gitwari rutsinze.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza, agaragarizwa ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yahaye icyizere abanyarwanda ko igihugu kizivana gitwari mu bibazo kirimo byatewe na COVID-19 ndetse n’ibiza.

Ati “Turi guhangana na COVID-19 ndetse n’iyangirika ryatewe n’imvura ikomeye hamwe n’imyuzure yatwaye ibiraro n’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu. N’ibirenze ibi, tuzabitsinda.”

Imvura ikomeye iheruka yangije ibikorwa remezo byinshi inatwara ubuzima bw’abantu, aho iyaguye mu ijoro rishyira ku wa 7 Gicurasi 2020 yahitanye abantu 72, benshi ni abo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu hapfuye abarenga 40.

Muri aka Karere ka Nyabihu Perezida Kagame yasuye, imvura yangije ibikorwa remezo birimo umuhanda n’ibiraro, ku buryo byasize ihurizo ku buryo abaturage bagera ku bitaro bya Shyira, binabangamira uburyo abarwayi bahabwa serivisi.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame yasuye igice gihuza Akarere ka Musanze na Shyira muri Nyabihu, ahari ibiraro binini byacitse, kimwe kiri Nyamutera ikindi kikaba kuri Giciye.

Ati “Ubundi niho abantu bajyaga banyura noneho bakambuka bakajya Shyira, icyo kiraro cya Giciye cyarangiritse cyane ku buryo gikeneye kugira ngo cyongere gikorwe, ubu nibyo turimo gukora kugira ngo gikorwe mu buryo burambye.”

Minisitiri Gatete yavuze ko banasuye umuhanda wa Ngororero - Mukamira ubu utari nyabagendwa, kubera ko imvura nyinshi yangije igice kimwe cy’umuhanda iruhande rw’ikiraro.

Yavuze ko ikigo Horizon Construction Ltd cyatangiye gukora inyigo, kugira ngo harebwe uko imodoka zabonerwa aho zaba zirimo kunyura mu gihe umuhanda urimo gusanwa.

Perezida Kagame yanasabye ko imigezi ikomeza kubungabungwa, imisozi igacibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo bigabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka.

Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza
Umukuru w'Igihugu yitegereza uburyo imyuzure yangije ibiraro ndetse anasobanurirwa n'aho ibikorwa byo kubisana bigeze
Perezida Kagame yari yaherekejwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Perezida Kagame yasabye ko imisozi icibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo agabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka
Perezida Kagame aganira n'abayobozi batandukanye kuri gahunda yo gusana ibi bikorwa
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase hamwe n'uw'Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete
Imirimo yo gusana ibi bikorwa remezo byangijwe n'imvura yamaze gutangira hirya no hino mu gihugu
Ibiraro n'imihanda byarangiritse ku buryo bukomeye mu bice byo hirya no hino mu gihugu
Amazi aturuka mu misozi yangije ibice byinshi ndetse ahitana n'ubuzima bw'abantu 72

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .