N’abahungu barasambanywa, hari abireguza urukundo: Ibyo wamenya ku miterere y’icyaha cyo gusambanya abana mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Nta kwezi gushobora kwirenga mu Rwanda hatumvikanye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umuntu wasambanyije umwana. Muri iyi myaka ikibazo cy’abantu basambanya abana cyarushijweho kuvugwa cyane no kugaragazwa n’inzego zitandukanye nka kimwe mu bihangayikishije igihugu.

Mu buryo bw’amategeko bivugwa ko umuntu yasambanyije umwana igihe “yashyize igitsina mu gitsina cyangwa mu kibuno cyangwa mu kanwa ku mwana”, gusambanya umwana kandi bivugwa igihe “ umuntu yashyize urugingo urwo arirwo rwose mu gitsina cy’umwana cyangwa agakora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana ariko hagamijwe ishimishamubiri.”

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 bityo igihe yakoreshejwe kimwe mu bikorwa byavuzwe hejuru n’umuntu uri hejuru y’imyaka 18 aba yasambanyijwe.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko imibare y’abasambanya abana mu Rwanda igenda yiyongera bidaturutse ku kuba ababasambanya barabaye benshi ahubwo bitewe n’imbaraga leta ishyira mu kubatahura.

Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana muri rusange uko gihagaze mu Rwanda n’icyaha gihangayikishije kandi si umwihariko gusa k’u Rwanda ariko ntikigomba kwihanganirwa,ni icyaha kigenda kigaragaza imibare izamuka cyane, iki cyaha mu minsi yo hambere cyarakorwaga kigahishirwa ariko ubu abaturage baragenda basobanukirwa nubwo bitaragera ku kigero gishimishije.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni nabyo bituma imibare hirya no hino igenda yiyongera kigakurikiranwa ubugenzacyaha bugakorwa, umuntu agashyikirizwa inkiko ubutabera bugatangwa.”

N’abahungu barasambanywa

Dr Murangira yavuze ko imyumvire abantu bafite ko hasambanywa abana b’abakobwa gusa atari yo kuko muri iyi minsi hasigaye hagaragara n’imibare y’abana b’abahungu basambanywa n’abagabo cyangwa abagore babaruta.

Ati “N’abana b’abahungu barasambanywa ndetse n’itegeko ryarabiteganyije kuko iyo bavuze umwana ntabwo baba bavuze umwana w’umukobwa gusa baba babavuze bose, rero no gusambanya umwana w’umuhungu muri iyi minsi turi kugenda tubibona ariko abibasiwe cyane ni abakobwa nibo bafite imibare iri hejuru cyane, ariko n’abahungu bari gusambanywa ikintu rwose kigomba gucika.”

“Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b’abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo biratera ingaruka rero wowe wa mubyeyi wumva ubu butumwa ntiwiyumvishe ko ari umwana w’umukobwa gusa usambanywa n’aba bahungu barasambanywa. Abana bose ni kimwe nta mwana ugomba gusambanywa ari umuhungu ari n’umukobwa, rero n’umubyeyi yiyumvishe ko n’umwana w’umuhungu ashobora gusambanywa.”

RIB isobanura ko zimwe mu mbogamizi igihura nazo mu bikorwa byo kugenza iki cyaha harimo n’uko hakiri abantu bahishira abagikoze n’imiryango ihitamo kwiyunga igihe cyabaye. Umuvugizi wayo yemeza ko bidakwiye, ko abantu bakwiye gukanguka bakumva ububi bwacyo.

Ati “Imbogamizi ubugenzacyaha duhura nazo mu kugenza iki cyaha cyane ziri ku muco wo guhishira, guhishira ngo batishyira hanze, iki cyaha kibera iwacu mu midugudu aho dutuye, aho turara ntabwo twakwiyumvisha impamvu abantu babihishira.”

“Umuco wo guhishira ngo batishyira hanze icyo ni kimwe kigatuma babiceceka bati umwana wanjye w’umukobwa ngo batazumva ngo yarasambanyijwe, hakaza n’ikindi ngo umuco wo kunga ngo nacyera hose byabagaho ngo guca inzigo ugasanga umuryango w’uwasambanyije n’uwasambanyijwe barunga ya miryango ngo bishirire aho ngaho bakamuca icyiru nawe akagitanga bikarangirira aho.”

Uretse izi mbogamizi, Dr Murangira yavuze ko hari n’igihe uwasambanyijwe aterwa ubwoba nawe agahitamo kwicecekera ngo atazavaho agirirwa nabi.

Umuburo ku basambanya abana bitwaje urukundo

Dr Murangira yavuze ko hari igihe RIB ita muri yombi umusore cyangwa umugabo wasambanyije umwana ugasanga arireguza ko bakundanaga, ko ndetse atigeze amuhatiriza ko baryamana ko ahubwo babikoze bombi babishaka.

Dr Murangira yakomeje avuga ko abagabo n’abasore bakwiye ‘kwirinda kugwa mu ruzi barwita ikiziba’ kuko iki cyaha gikomeye kandi ko kuba wasambanya umwana witwaje ko mukundana bitaba urwitwazo.

Ati “Ubutumwa duha urubyiruko hari ibintu abantu bagwamo ngo babyita urukundo iki cyaha gihanishwa imyaka myinshi ndetse na burundu ishobora kuzamo ntago ari ikintu cyoroshye, rero rubyiruko nababwira nti bivemo kugira ngo utazagwa muruzi urwita ikiziba.

Dr Murangira yavuze ko uruhare rw’ababyeyi rukenewe cyane mu kurwanya iki cyaha, cyane ko iperereza ryagaragaje ko abana basambanywa n’abantu ba hafi.

Ati “Burya rero ntabwo umwana asambanywa n’umuntu wa kure akenshi asambanywa na wa muntu wa hafi yisanzuyeho kandi afitiye icyizere cyane nko munsi y’imyaka 14 usanga ari ba bantu begereye cyane mu muryango. Ni ba nyirarume , nyirasenge , umukozi , umushoferi , umwarimu wo mu rugo ,ndetse nabo mu cyiciro cya 15 kugeza kuri 18 usanga abenshi basambanywa n’abantu ba hafi duzanzwe tuzi.”

Kugira ngo ababyeyi babashe gutahura ibyo abana bahura nabyo bishobora kubaganisha ku gusambanywa, Dr Murangira yavuze ko bakwiye kureka amakimbirano yo mu ngo bakagerageza kuganira n’abana babo.

Ati “Amakimbirane yo mu miryango agira uruhare mu gusambanywa kw’abana, mu rugo rurimo abana bari munsi y’imyaka 18 baba bakeneye kwitabwaho umubyeyi aba agomba kubaha umwanya uhagije, iteka rero iyo mwagiye muri ayo makimbirane yo mu ngo utekereza ko umwanya wo kubitaho uva hehe, ntabwo ubitaho, ntabwo umenya icyababayeho ahubwo mwirirwa muri ayo makimbirane ugasanga arasunikira umwana mu byago byo gusambanywa.”

Dr Murangira yavuze ko kugira ngo iki cyaha cyo gusambanya abana kirandurwe burundu mu Rwanda, hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kurengera abana b’u Rwanda kandi abantu bagacika ku muco mubi wo guhishira.

Ati “Ubutumwa duha umuryango nyarwanda muri rusange ni uko buri wese mu kurwanya iki cyaha akwiye kubigira ibye, abana b’u Rwanda bakarengerwa bakarindwa gusambanywa ibi bigacika burundu.”

“Ikindi ni ukwirinda umuco mubi wo kunga imiryango y’uwasambanyije n’uwasambanyijwe tubyirinde nubona naho bikorwa uzamenyeshe RIB, kuko abo bantu nabo bagiye kujya bahanwa, ndetse nawe mubyeyi uzafatwa warahishiriye iki cyaha uzahanwa kuko amategeko arahari ahana ubufatanya cyaha.”

Ikindi kizafasha mu guhashya iki cyaha, Dr Murangira yavuze ko ari uko abana bazagira umwanya uhagije wo kuganira n’ababyeyi kandi bagakura batozwa indanga gaciro zikwiriye umwana w’Umunyarwanda.

Umuntu wasambanyije umwana ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25, ndetse hakaba n’igihe iki gihano cyagera ku gufungwa burundu igihe uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14 cyangwa akaba yatewe indwara zidakira.

Ubushinjacyaha buherutse gutangaza ko mu Rwanda hose, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha yari 8 212, ayoherejwe mu nkiko yari 5 305, naho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4 026, muri zo ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3 043.

Uretse iyi mibare yo mu mwaka washize mu Ukwakira 2020, Akarere ka Bugesera gaherutse gutangaza ko kuva uyu mwaka watangira abangavu bagera kuri 559 batewe inda, mu gihe ibirego by’abahohoteye aba bangavu bimaze kugera mu nkiko ari 108, ibintu bigaragaza ko ikibazo cy’abasambanya abana kigihari kandi kigenda gifata indi ntera.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo icyaha cyo gusambanya abana gicike mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .