Yabigarutseho mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano wa Mwenda na Perezida Kagame, ibibazo u Rwanda rwigeze kugirana na Uganda n’ibindi.
Yatanze ingero avuga uburyo u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009, maze nyuma y’imyaka irenze gato icumi, rukakira Inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM. Yavuze ko hari ibihugu byinshi byifuza kwakira CHOGM ariko bitabashije kuyihabwa.
Ati “Hari ikintu kidasanzwe uyu mugabo yihariye, kandi icyo kintu ni inyongera ikomeye cyane ku Rwanda kuko yabashije gukura u Rwanda ahantu kure arugira igihugu cyizwi cyane ku Isi.”
Mwenda yahise atanga urugero, avuga ko mbere y’uko mu cyumweru gishize akorera urugendo mu Rwanda, yavuganaga n’ushinzwe kureberera inyungu za Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe.
Ati “We [Floyd Mayweather] na [Manny] Pacquiao barashaka gukinira mu Rwanda mu Ugushyingo. Umukino w’abo bombi, uba ufite agaciro ka miliyoni 200$. Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha kwa Nzeri. Elon Musk azaza i Kigali mu Ukwakira. Uribaza impamvu?”
Mwenda yavuze ko kugira ngo amenye ayo makuru, ari uko afite abantu benshi mpuzamahanga baganira, akamenya ibyo bari gupanga. Yakomeje avuga kandi ko Formula 1 igiye kubaka ikibuga mu Rwanda cy’isiganwa ry’imodoka.
Yavuze ko kugira ngo ibyo byose bishoboke, ari uko Perezida Kagame yerekanye ko u Rwanda rwageze kuri byinshi, ku buryo buri muntu yishimira kwisanisha na rwo.
Ati “Perezida Kagame ni inshuti ya Macky Sall [wahoze ayobora Sénégal]. Perezida wa Sénégal uzaza hano yahoze ahanganye na Macky Sall, ariko yumva cyane Perezida Kagame. Perezida wa Gabon yaje hano, ariko Kagame yari inshuti ikomeye ya Ali Bongo. Buri muyobozi wese mushya wa Afurika, yumva Kagame, kubera iki? Kuko ari urugero rwiza rw’umuyobozi muri Afurika.”
Uko Mwenda yamenyanye na Perezida Kagame
Mwenda akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ari mu rugo rwa Perezida Kagame, ndetse rimwe na rimwe agashyira hanze amashusho amugaragaza akina n’abana be cyangwa se n’abuzukuru be.
Yavuze ko yahuye na Perezida Kagame mu 2001. Kuva icyo gihe, ngo bahise bahuza. Icyo gihe ngo yari avuye muri Uganda akorera urugendo mu Rwanda kugira ngo bagirane ikiganiro.
Ati “Nari nje kumukoresha ikiganiro. Icyo gihe ahari nari mfite imyaka 28.”
Yavuze ko icyo gihe binjiye mu cyumba, bakora ikiganiro, kirangiye bashyira ibikoresho ku ruhande, batangira kugirana ikiganiro cyamaze amasaha atatu, baganira ku bintu bitandukanye.
Ati “Muri icyo kiganiro, hari ibintu yavuze byari binshishikaje cyane kandi nashakaga gufata amajwi yabyo kuko ikiganiro cyari cyarangiye. Ariko kubera ibibazo bya tekiniki, ntabwo byari gukunda ko nongera gufata amajwi.”
“Icyo gihe ndamubaza nti, mwanyemerera nkajya mu rugo [muri hotel yari acumbitsemo], nkabaza i Kampala uko natunganya iki gikoresho gifata amajwi, hanyuma nkagaruka nkafata andi majwi, nibura iminota 10 gusa? Arambwira ati yego, uzaze ejo. Hari ku wa Gatandatu.”
Kuko ngo yari atiteguye, nta myenda yindi yari afite, yagiye mu kiganiro yambaye imyenda ya siporo, barongera bakora ikiganiro na none cyamaze amasaha atatu.
Ngo icyo gihe Brig. Gen. Ronald Rwivanga yari umwe mu barinzi ba Perezida Kagame, arangije abwira Mwenda ko bitari bisanzwe kubona umuntu Kagame avugana na we umwanya munini nk’uwo.
Uwo munsi wa kabiri byageze n’aho umwe mu banyamabanga be bamurebye, akamwibutsa ko afite indi nama, ariko ngo Perezida Kagame amusaba ko yayisubika kugira ngo abanze arangize ikiganiro na Mwenda.
Kuva icyo gihe yatangiye kuba umuntu ukurikira Perezida Kagame mu byo avuga byose.
Mwenda yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu usesengura ibintu cyane, uba ufite amakuru ku bintu byose.
Yavuze ku mashusho ajya afata mu rugo rwa Perezida Kagame
Mwenda yisobanura nk’umuntu udashobotse, ku buryo ngo hari ubwo ajya mu rugo rwa Perezida Kagame agatangira gufata amashusho y’ibyo ari kubona.
Ati “Iyo Perezida Kagame ari mu rugo, aba ari umubyeyi, inshuti, sogokuru n’umugabo ufite umugore. Ntabwo wahabona Perezida w’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Umwaka ushize ubwo twizihizaga isabukuru ya Gen. Muhoozi mu rugo rwe, batwambuye telefoni zacu kuko nari mfite ako kamenyero ko gufata amashusho. Ndakeka ko ahari abakozi be batabikunze, bakavuga bati Mwenda ari gushyira hanze ibintu byinshi.”
“Hari amashusho ye ari gukina n’umwuzukuru we, mfite abantu ibihumbi 70 kuri Instagram bankurikira, ariko yarebwe n’abantu barenga miliyoni 1,5 […] yashyizwe kuri Twitter no kuri TikTok, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 50. Abakozi be bambujije kongera gufata ayo mashusho, gusa ndakeka dukeneye kwereka Isi wa Paul Kagame w’umuntu ku giti cye na Jeannette Kagame.”
Yavuze ko ababazwa no kuba baramwatse telefoni ye ntabashe gufata amashusho ya Perezida Kagame aha abantu amafunguro mu rugo rwe ku isabukuru ya Muhoozi.
Yavuze ko aba ashaka ko abantu bamenya Perezida Kagame uwo ari we, atanga urugero ku buryo ngo nk’iyo ari kureba umupira, aba areba ubushobozi bwa buri mukinnyi, uruhare rw’umutoza, bikanarenga akanakora isesengura ku buryo bwo kubyaza amafaranga siporo.
Ati “Ni ibintu bitangaje. Sinzi aho akura umwanya wo kwiga ibi bintu byose. Nuganira na we ibintu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, uzatungurwa n’ukuntu uzasanga abizi.”
“Ni wa muntu bigoye kuba utakwemera ubuhanga bwe, nubwo wabigerageza, bizakugora. Isomo wakuramo, ni yo mpamvu njye umuzi byimbitse, ntabwo ntungurwa no kubona abantu nka Bill Gates, Elon Musk, Oprah Winfrey, Bill Clinton, Sarkozy … umuyobozi wese wo mu Isi, bose baramwirahira […] impamvu ni uko yerekanye ko ari umuntu wihariye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!