00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwarimu n’umubyeyi bashyizwe igorora: Umwaka w’amashuri bawutangiranye akanyamuneza (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 September 2022 saa 10:40
Yasuwe :

Nta gushidikanya ko umusaruro uzaba mwiza! Niyo mpumeko iri mu babyeyi n’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda ku munsi abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiriyeho kujya ku bigo bigaho bitegura amasomo azatangira ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri bagiye gutangira Igihembwe cya Mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Ku ikubitiro, abajya mu Turere twa Kamonyi, Nyanza, Ngororero, Musanze, Rwamagana na Kayonza ni bo babimburiye abandi. Ni mu gihe abajya mu tundi turere bazakomeza kugenda kugeza ku Cyumweru tariki 25 Nzeri mu gihe ku wa Mbere aribwo amasomo azatangira mu gihugu hose.

Mu gihe cy’amezi hafi abiri abanyeshuri bari bamaze mu biruhuko, hakozwe impinduka ziganisha uburezi ahantu hashimishije cyane ko aribwo Guverinoma y’u Rwanda yongeje ku buryo bugaragara umushahara wa mwarimu ndetse mu minsi ishize habaho kugabanya amafaranga y’ishuri ku biga mu bigo bya Leta.

Muri rusange abanyeshuri basubiye ku mashuri mu bihe byiza haba ku babyeyi babo ndetse n’abarezi bazasanga ku mashuri kuko bose bafite akanyamuneza.

Ni ibintu bizagira ingaruka nziza ku bijyanye n’umusaruro nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

Ubuyobozi bwa NESA kandi butangaza ko habayeho imyiteguro ihagije haba ku ruhande rw’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu bateguwe ku buryo biteguye guhita batangira amasomo kandi hari icyizere ko azagenda neza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin yagize ati “Abayobozi b’amashuri bariteguye, ndetse uko abana baragenda bagera ku mashuri barasanga ibintu byose biteguye, aho barara, ibyo barya n’ibindi. Icyo twashishikariza ababyeyi ni ukohereza abana bakaza bakajya ku mashuri.”

Ababyeyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko icyemezo giherutse gufatwa na Minisiteri y’Uburezi cyo kugabanya amafaranga y’ishuri ababyeyi bishyuraga cyabafashije cyane ko hari n’ubwo bamwe batindaga kohereza abana ku mashuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Mukabaganwa Françoise, umubyeyi ufite umwana wiga mu Ishuri rya Groupe Scolaire Mater Dei Nyanza, yagize ati ‘‘Barakoze gukuraho ariya mafaranga twagendaga twishyura y’inyongera, ugasanga ibintu bibaye byinshi, amafaranga akaba menshi ndetse hari n’igihe byabaga imbogamizi ukohereza umunyeshuri amatariki yararenze kubera ikibazo cyo kubura amafaranga y’ishuri.”

Ingamba ni zose ku banyeshuri

Uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira mu bihe bisanzwe bitandukanye n’uko mu myaka ibiri yashize hariho icyorezo cya Covid-19, cyadindije imyigire y’abanyeshuri ndetse kikanakoma mu nkokora ibiyanye n’imitsindire.

Kuri ubu abanyeshuri bagaragaza ko biteguye gushyiramo imbaraga kugira ngo basubire ku murongo bahozeho mbere y’icyorezo.

Abagiye gutangira amasomo by’umwihariko abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko babashije gufata n’umwanya uhagije wo kuruhuka ndetse bafashe n’uwo gusubiramo amasomo kugira ngo bazabashe gutangira umwaka mushya bahita bakomerezaho bidasabye gusubira muby’umwaka ushize.

Twizere Bon Fils Prince, wiga ETEFOP TVET School [Ecole Technique de Formation professionnelle], yagize ati ‘‘Abanyeshuri tugira ibintu byinshi, iyo utashye ukenera kujya ahantu wari ukumbuye, umaze gusura abavandimwe nyuma wabirangiza ugatangira kuvuga ngo no ku ishuri hari ibyo nasigaje, ukabisubiramo. Rero iyo tugarutse tuba tugiye kwiga ibintu bishya.”

Yakomeje agira ati ‘‘Kwitegura nditeguye, amakayi n’ibindi bikoresho ndabifite. Ingamba njyanye ku ishuri ni ukunguka ubumenyi, kwiga ngakurikira kugira ngo nzatahane indangamanota nziza.”

Nsengumuremyi Isaro Liza, Umunyeshuri ugiye kwiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Notre Dame des Apôtres Rwaza yagize ati “Mfite ingamba zo kubona amanota meza, ngashimisha ababyeyi nkazagera n’aho ngera mu gihe kizaza.”

Ubwitabire ni ikibazo

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga kuri Stade ya Kigali ahagana Saa Yine zo kuri uyu wa Kane, abanyeshuri bazaga ari bake cyane ku buryo imodoka zagombaga gutegereza igihe kirekire nibura nk’amasaha atatu.

Ni ku mpamvu z’uko ubwitabire bw’abajya ku mashuri ku munsi wa mbere bari bake cyane , ibintu ubuyobozi bwa NESA ndetse n’ababyeyi bagaragaza ko ari imbogamizi zikomeye cyane kuko bishobora guteza ibibazo birimo kuba abanyeshuri bashobora kubura imodoka no kuba bakererwa kugera ku mashuri.

Ku rundi ruhande ariko n’abanyeshuri banenze bagenzi babo batinda kujya ku ishuri bashimangira ko bishobora kubagiraho ingaruka haba mu myigire yabo kuko bashobora kuzagera ku mashuri abandi barabasize.

Twizere yavuze ko ‘‘Ba bandi bavuga ngo baraza nyuma bumva ko ari ubu ‘Star’ kandi ni ukwibeshya. Umuntu uza nyuma iyo asanze abandi baratangiye nibwo asanga hari ibyo abandi bamaze kwiga, akabihomba.’’

Nsengumuremyi yagize ati ‘‘Ndabakangurira kuza hakiri kare kugira ngo bategure amasomo yabo bazatangire bameze neza, ibintu byose biri ku murongo.’’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin yasabye ababyeyi kubahiriza ingengabihe iba yarashyizweho kugira ngo abana bagere ku mashuri hakiri kare.

Ati “Turasaba ababyeyi, bajye bubahiriza iyi ngengabihe twashyizeho kuko iradufasha nabo ikabafasha,igafasha n’umwarimu uba ari ku ishuri utegereje ko abana bahita bahagerera igihe bagatangira kwiga.”

Yakomeje agira ati “Ikindi bajye babohereza hakiri kare kuko hari nk’umwana bohereza Saa Munani kandi icyo gihe imodoka ya Rusizi iba yagiye niyo mpamvu twavuze ko bazajya babohereza hakiri kare kugira ngo nabo bagere ku mashuri hakiri kare. Ikindi babashakire amafaranga y’ishuri ku buryo itariki yo gutangira ijya igera baramaze kuyabona.”

Uyu munsi ku wa kane tariki 22 Nzeri 2022, hagiye abo mu turere twa Kamonyi, Nyanza , Ngororero, Musanze, Kayonza na Rwamagana.

Ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, hazagenda abiga muri Nyamagabe, Ruhango , Burera, Rubavu, Nyabihu, Gatsibo na Nyagatare.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022, hazagenda abiga muri Huye, Muhanga, Rulindo, Gakenke ,Karongi, Rutsiro na Bugesera.

Ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022, hazagenda abiga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Nyaruguru, Gisagara na Gicumbi, Rusizi, Nyamasheke, Ngoma na Kirehe.

Boroherejwe kugera ku mashuri
Bamwe bari baherekejwe n'inshuti n'abavandimwe
Abanyeshuri bakomeje kujya ku mashuri
Ababyeyi baherekeje abana babo ubwo babagezaga i Nyamirambo kugira ngo bajye ku mashuri
Mukabaganwa Françoise, umubyeyi ufite umwana wiga mu Ishuri rya Groupe Scolaire Mater Dei Nyanza yashishikarije bagenzi be kohereza abana ku mashuri hakiri kare
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin yasabye ababyeyi kohereza abana ku mashuri ku matariki yateganyijwe
Nsengumuremyi Isaro Liza, Umunyeshuri ugiye kwiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Notre Dame des Apôtres Rwaza yavuze ko ajyanye ingamba nyinshi ku ishuri
Twizere Bon Fils Prince, wiga muri Level ya Kane muri ETEFOP TVET School,yavuze ko yiteguye kwiga neza akazatsinda muri uyu mwaka atangiye
Bishimiye gutangira umwaka w'amashuri hari impinduka zakozwe mu burezi

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .