Ku wa 20 Kamena 2025, nibwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 4 Nyakanga azaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubwirenge n’uwo Kwibohora. Bivuze ko ku minsi isanzwe izwi y’ikiruhuko rusange, ku itariki ya 1 n’iya 4 Nyakanga, yongereweho ibiri, kiba ikiruhuko rusange cy’iminsi ine.
Ni ibintu byakiriwe neza n’abantu batandukanye kubera ko wari umwanya mwiza babonye wo kuruhuka gusa kandi na none ku rundi ruhande abatunguwe cyane ko ari bwo bwa mbere byari bibayeho mu Rwanda ko habaho iminsi y’ikiruhuko ingana gutyo.
Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, yabajijwe no kuri ibyo biruhuko, aho umunyamakuru Munyaneza James wamubajije yatangiye amubwira ko hari umwe mu rubyiruko uheruka kumubwira ko mu Rwanda hasigaye hari Minisitiri w’Ibyishimo (Minister of Enjoyment) kubera iminsi y’ibiruhuko yari yatangajwe.
Perezida Kagame yamusubije ati “Ndatekereza ko mwari mubikeneye rimwe na rimwe kubera ko nsigaye mbona abantu bananiwe, rero mwari mukeneye ibyo biruhuko...Ushobora gusanga uwo muntu wakubajije icyo kibazo, tuvuge ko wenda yabyinubiye, iyo umwegera ukamubaza uti ese wari ufite gahunda iki, washakaga gukora iki mu by’ukuri muri iyi minsi ibiri utazageraho kuko wahawe iminsi ibiri?"
"Icya mbere uzasanga uwo muntu n’ubundi yari kumara umunsi wose aryamye, wenda nimugoroba yajya ku biro, akagenda akirirwa kuri internet, ugasanga abikoze iminsi ibiri, rero kubigira umunsi w’ikiruhuko mu buryo bwemewe ni byo byamufasha cyane."
Yakomeje asobanura ko n’ubundi iyo umunsi w’Ubwigenge cyangwa wo Kwibohora bihuriranye na weekend, umunsi wo ku wa Mbere ukurikiyeho uba ikiruhuko rusange, avuga ko no muri iyi minsi barebye bakabona aho kugira ngo abantu baruhuke ku wa Kabiri ku itariki ya 1 Nyakanga, basubire mu kazi ku wa Gatatu no ku wa Kane, bongere baruhuke ku wa Gatanu ku ya 4 Nyakanga, ibyiza ari uko n’iyo ibiri yo hagati iba ikiruhuko.
Ati "Ubwo abantu bari kuruhuka ku wa Kabiri, bakagaruka mu kazi ku wa Gatatu no ku wa Kane, ku wa Gatanu bagasubira mu kiruhuko. Ese mwashakaga kubyina iyo muzunga? twabonye icyiza ari uko twari kuyihuriza hamwe, tukavuga ngo mukore ibyo mushaka, hanyuma mugaruke ku wa Mbere mumeze neza."



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!