00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muzungu Gerald yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 November 2024 saa 08:07
Yasuwe :

Muzungu Gerald wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe akarangiza manda ebyiri, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi asimbuye Mukase Valentine, naho Nsabibaruta Maurice agirwa Umuyobozi w’agateganyo wungirije ushinzwe Ubukungu asimbuye Niragire Theophile.

Ni nyuma y’aho Mukase Valentine wari umaze amezi 11 ayobora aka karere, uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Niragire Theophile, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama, banditse begura kuri izo nshingano, bikemezwa n’inama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Ugushyingo 2024.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024, ni bwo ku biro by’akarere habere umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bayobozi n’ababasimbuye mu nshingano by’agateganyo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, ubwo yatangazaga ubwegure bw’aba bayobozi yavuze ko nta gikuba cyacitse muri Karongi, ko ahubwo ari ubutwari kwegura igihe ubonye utakibashije gutanga servisi watorewe.

Ati "Rero nibyo byabaye muri Karongi, ntabwo ari igikuba cyacitse ni uko aba bayobozi bifuje kugira ngo servise ihabwa abaturage ikomeze ariko bo ubwabo bakaba bavuze ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari baratorewe".

Izi mpinduka zabereye rimwe n’iyirukanwa ry’abakozi 14 barimo n’abayobozi babiri b’amashami ku Karere.

Mukase Valentine wayoboraga Karongi yahererekanyije ububasha na Muzungu Gerald wamusimbuye by'agateganyo
Guverineri Dushimimana Lambert [wa kabiri iburyo] ni we wayoboye umuhango w'ihererakanya bubasha hagati y'aba bayobozi
Abakozi b'Akarere ka Karongi bakurikiranye umuhango w'ihererekanyabubasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .