00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahaye ikaze ku murimo abarenga 5700 basoje amasomo muri UR (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 05:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yayoboye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 5702 ba Kaminuza y’u Rwanda, abasaba kuba umusemburo w’impinduka no kuba intangarugero aho bazajya hose.

Kuri uyu Gatanu nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 5702 bayigagamo barimo 25 basoje PhD na 628 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, Masters.

Ni umuhango wabaye ku nshuro ya munani, wari ukomeye kuko noneho aba banyeshuri bahise batahana impamyabuenyi zabo.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muganga Kayihura Didas, wari uyoboye uyu muhango wa mbere kuva yahabwa kuyobora iyi kaminuza, yavuze ko uyu ari umwanya wo gushimira abasoje amasomo kubera ko inzozi zabo bazikabije.

Yabijeje ko Kaminuza y’u Rwanda izababa hafi mu gukomeza gutera izindi ntambwe.

Yakomeje ati “Iri ntabwo ari iherezo, ahubwo ni intangiriro.”

Yavuze ko abantu hanze babitezeho kuba bafite ubushobobi bukemura ibibazo bihari no kuzana impinduka, mu iterambere rya sosiyete n’ibihugu byabo, imigabane n’isi muri rusange.

Yakomeje ati “Tubafitiye icyizere, niba hari n’umwe ubishidikanyaho.”

Ronald Mugabo wavuze mu izina ry’abarangije amasomo, yashimye abarimu babafashije gusoza amasomo, ariko avuga ko bagaragaje ubushake bwo gusoza amasomo yabo.

Yasabye bagenzi be ko nibava hano baza kwishimira intambwe bateye, ariko bakwiye guharanira kubera abandi urugero.

Uwavuze mu izina ry’abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof David Tumusiime, yashimye Guverinoma y’u Rwanda yafashije benshi muri aba banyeshuri basoje amasomo, kandi ko ibyiza bigaragara ko biri imbere.

Yagaragaje ko hari gahunda nyinshi zirimo gukorwa, kugira ngo kaminuza y’u Rwanda irushaho gutera intambwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kuri uyu munsi w’ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya munani muri Kaminuza y’u Rwanda, yishimiye cyane kwifatanya n’abasoje amasomo bishimira uyu musaruro ushimishije bagezeho.

Yashimye ko abanyeshuri basaga 5,700 bize neza bagatsinda, bakagera ku rwego rwo guhabwa impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye, nubwo igihe kimwe bacyize mu bihe bigoye bya COVID-19.

Yanashimiye abarimu babigishije mu bihe bigoye, byasabaga umuhate kugira ngo abanyeshuri n’abarezi babashe kugera ku ntego zabo.

Yakomeje ati “Turabifuriza rero banyeshuri bacu barangije amasomo, ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyacu. Twizeye rwose ko muzabyaza umusaruro ibyo mwize. Turashima kandi Kaminuza y’u Rwanda ku ntambwe ishimishije imaze gutera.”

Yavuze ko nko mu barangije amasomo kuri iyi nshuro harimo abanyeshuri barenga 100 bakomoka mu bindi bihugu 21 byo hanze y’u Rwanda, bigaragaza ko kaminuza ifite aho igeze.

Minisitiri w’Intebe kandi yashimiye ababyeyi ku ruhare baragize mu guherekeza abana babo muri kaminuza.

Yavuze ko bimwe mu bibazo Kaminuza y’u rwanda n’abarimu bayo bagifite Guverinoma ibizi kandi biri mu nzira zo gukemurwa, ndtse n’ibindi bigihari bizahabwa umurongo.

Yanashimye ko Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo ikomeze ibe kaminuza ishingiye ku bushakashatsi, aho yakomeje kwagura ubfatanye n’izindi kaminuza, bwanatumye benshi mu barimu bayo bagera ku mpamyabumenyi y’ikirenga za PhD n’abashakashatsi, bafasha mu iterambere ry’u Rwanda.

Byongeye, kuva mu 2016, Kaminuza y’u Rwanda yabaye igicumbi cy’ibigo bie by’icyitegererezo ku rwego rw’akarere, bitanga umusanzu mu gukemura ibibazo bihari, ubushakashatsi n’amahugurwa.

Yakomeje ati “Ariko nk’uko tubizi, ntabwo urugendo rwo kugera ku ntera twifuza twari twarugeraho, haracyari byinshi byo gukorwa kandi bisaba ko twese tubikorera hamwe. Guverinoma y’u Rwanda izafatanya namwe mu gukemura ibibazo byose biri muri kaminuza, kugira ngo tuyigire kaminuza y’intangarugero uko igihugu cyacu kiyifuza.”

“Ibe kaminuza irerera u Rwanda, ibe kaminuza yigisha abazaba abakozi ba leta beza, ibe kaminuza nziza kandi yigisha abazaba abakozi b’abikorera ku giti cyabo nabo beza, ibe kaminuza yigisha abazateza imbere igihugu cyacu guhera ubungubu kugeza mu myaka iri imbere.”

Yakomeje ati “Muri urwo rwego rero nagira ngo nongere nshishikarize abanyeshuri bahawe impamyabumeyi, kugenda mukaba umusemburo w’impinduka, mukaba intangarugero aho mugiyte kua n’aho mugiye gukorera, mukaba inyamgamugayo.”

Yashimiye abanyeshuri barangije amasomo kubera ko biganye umurava.

Ati “Nkaba mbatumiye ngo muze mudusange dukorere igihugu, duteze imbere igihugu cyacu haba mu bakozi ba leta no mu bigo byigenga.”

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko guhera muri Nzeri 2022, Guverinoma yatangiye isesengura kuri Kaminuza y’u Rwanda, rigamije guteza imbere ireme ry’uburezi muri iyi kaminuza, rikanatanga amakuru ku mavugurura akenewe muri iyi kaminuza.

Minisitiri w'Intebe yayoboye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshur basaga 5700
Hakozwe umutambagiro mbere y'uyu muhango
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi i Nyagatare
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yijeje umusanzu wa Guverinoma mu kuvugurura Kaminuza y'u Rwanda
Uyu muhango witabiriwe n'abanyeshuri, abarimu n'abayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda
Ibi birori byabereye muri Stade ya Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba
Abanyeshuri basoje amasomo bari babukereye
Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kaminuza y'u Rwanda, Patricia L. Campbell, yayoboye uyu muhango mu buryo bw'ikoranabuhanga
Impamyabumenyi z'abasoje amasomo zari zateguwe
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Didas M. Kayihura, areba imwe mu mpamyabumenyi zigiye gutangwa
Minisitiri w'Intebe ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu batsinze neza

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .