Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko iyi gahunda ya Muturanyi Ngira nkugire tugeraneyo, yatangijwe kuwa 29 Nyakanga 2022, imaze kwemezwa n’ inama njyanama y’akarere nyuma yo gusanga hakwiriye imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo gukemura ibibazo by’abaturage.
Aka karere kakunze kuvugwamo ibibazo by’umwanda, kwijandika mu biyobyabwenge nka kanyanga, kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi, amakimbirane, abana bata ishuri, kutabona ubushobozi bwo kugaburira abana ku ishuri n’ibindi.
Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo ishyirwa mu bikorwa n’abaturage ubwabo. Aho gushyira umuzigo ku buyobozi, abaturage bamenya umwe muri bo ubayeho nabi, bakishakamo ubushobozi hagati yabo bakamuremera ku bwumvikane. Byakemuye ikibazo cy’abaturage birirwaga batonze umurongo ngo leta nibafashe.
Abaturage bamaze gufashwa n’iyi gahunda bashima ko hari byinshi bagezeho mu iterambere kuko hari n’abagabiwe inka kuri ubu zirakamwa abandi bafite aho kuryama ndetse ukeneye gusakarirwa usanga hari amabati amugeraho kandi biturutse mu bushake n’ubushobozi by’abaturage.
Nyiraneza Emelita uherutse gufashwa binyuze muri aka gashya, avuga ko yashimiye abaturanyi bamuzirikanye ndetse ko nyuma yo guhabwa inka yiteguye kuzayoroza abandi batari bagerwaho, akabitura ineza nk’uko na we yayigiriwe n’abaturanyi.
Ati” Njye n’umugabo wanjye twahingaga uko dushoboye ariko bikanga, njye nacuruzaga avoka ku gataro nikoreye ku mutwe, umugabo agatwara igare ariko imibereho ntiyapfaga guhinduka. Kuri ubu Muturanyi ngira nkugire yangezeho, bampa inka, imaze gukura ndayigurisha, ngura indi”.
Nyiraneza avuga ko amafaranga yasagutse ku nka yagurishije yayavuguruje inzu ubu akaba atuye ahantu heza. Indi nka yaguze irenda kubyara bakanywa amata bakoroza n’abandi.
Undi muturage witwa Byandenzeho Boniface ashima ko Muturanyi Ngira nkugire yatumye ahabwa inzugi zo gufunga inzu ye yari yubatse ariko atarabona ubushobozi bwo kuyitaha. Yahawe inzugi ava mu icumbi, ubu ataha iwe.
Ati ”Njye nari nagerageje kubaka, ariko ubwo bakimara kumpa inzugi nahise ndekera aho kwitwa umupangayi, ubu ntaha iwanjye, abaturanyi babigizemo uruhare ni abo gushimirwa”.
Iyi gahunda bigaragara ko yateguwe neza, usanga akenshi irangwamo uduseke twinshi, aho abaturage batekereza ku muntu runaka udafite iterambere, bakagena umunsi wo kuzamusura maze bakikorera ibiseke birimo ibiribwa bakamuremera biturutse mu bushobozi bishatsemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko ikigamijwe muri Muturanyi Ngira Nkugire Tugeraneyo ari ugushyigikirana hagati y’abaturage, guherekeza abatishoboye bakava mu byiciro cy’ubukene no kwimakaza akamaro k’umuturanyi.
Ati ’’Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo, ni agashya kagamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Ikigamijwe ni ukuzamura imyumvire y’abatishoboye, kwimakaza ubumwe n’urukundo mu baturage ndetse no kwimakaza ukwishakamo ibisubizo mu baturage bakazamurana”.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Byumba ni bamwe mu bagize igitekerezo cyo gushimangira aka gashya, bavuga ko umuturage ari ku isonga kandi usanga uremewe muri iyi gahunda aba atazongera kubarizwa mu cyiciro cyo gufashwa na gato.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, aba banyamuryango baremeye abatishoboye batanga inka zihaka, ibyo kurya, ibyo kuryamaho, inzugi zo gukinga inzu ndetse n’ ibikoresho by’isuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashimira abaturage bagira umuhate wo kwitanga bagafashanya hagati yabo, agasaba abashyikirizwa inkunga gufatiraho bakagira ishyaka ryo kwiteza imbere no gufata neza ibyo bagenerwa n’abaturanyi babo.
Ati:” Gicumbi twabaye aba mbere mu kuzigama amafaranga menshi afasha abasheshe akanguhe badafite ubushobozi… ndashimira abaturage bumva neza muri gahunda ya Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo, aho mukura Imana ijye ibakubira kenshi”.
Gahunda ya Muturanyi Ngira Nkugire Tugeraneyo igirwamo uruhare n’abaturage ubwabo, bakazamurana aho batuye ku bwumvikane baturutse mu nzego zo ku Isibo kuzamuka, aho kujya gusaba ubufasha ku buyobozi nk’uko byahoze.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!