00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutubwire niba mubazi zaravuyeho-Abamotari b’i Kigali babaza RURA

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 02:12
Yasuwe :

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali babajije inzego zibishinzwe niba ikoreshwa rya mubazi ryaravuyeho kuko n’abari baratangiye kuryifashishwa mu kwishyura ingendo baribitse.

Nyuma y’uko inzego zifite aho zihurira n’abamotari zafashe icyemezo cyo gushinga amakoperative atanu gusa y’abamotari azasimbura 41 bari basanganywe mu gukemura imikorere y’akajagari no gusesagura umutungo w’abanyamuryango byayarangwagamo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 mu nama yabereye kuri Stade i Nyamirambo, yari igamije gushyiraho amakoperative mashya y’abamotari, babajije inzego zitandukanye zirimo na RURA ibijyanye n’imikoreshereze ya mubazi mu kwishyura ingendo za moto mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bamenye ko batazongera kuzikoresha.

Ikoreshwa rya mubazi mu kwishyuza ingendo za moto mu Mujyi wa Kigali yari imwe muri gahunda zitezweho kunoza umurimo w’abatwara abagenzi kuri moto.

Gusa imikorere ya mubazi ntiyigeze ivugwaho rumwe n’abamotari kuko bagiye bagaragaza ko zibahombya mu gihe abagenzi bo bagaragaza ko zakemuye ikibazo cy’abamotari babishyuzaga amafaranga y’umurengera.

Kuba ibiciro bya risansi byarazamutse ndetse n’abamotari bakagaagaza ko mubazi ziri kubahombya kuko ibiciro by’ingendo ku batega moto bitahindutse, byaje gutuma gukoresha iri koranabuhanga risa n’irihagaze.

Umwe muri aba bamotari yagize ati “Nagira ngo mbibarize ku bijyanye na mubazi, ese mubazi ziracyariho cyangwa zavuyeho?”.

Umumotari Habiyambere Vincent, yabwiye IGIHE, ko bifuza kumenya niba gukoresha mubazi byaravuyeho kugira ngo bave mu rujijo.

Ati “Turashaka kubimenya kuko hari abari baragiye bazigura cyangwa batararangiza kuzishyura kugira ngo umuntu amenye uko azabigenza kuko nta we ukizibaza mu nzira.”

Yongeyeho ko benshi muri bo mubazi zabo bazikuye ku binyabiziga byabo ndetse bafite impungenge ko hari igihe bazakorwamo umukwabu mu nzira bagafatirwa moto kuko nta mubazi bari gukoresha ku buryo ariyo mpamvu bifuza kumenya ibyazo.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo witwa Eng. Emile Patrick Baganizi, yabwiye itangazamakuru ko ibibazo bya mubazi bizavugwa mu nama itaha.

Ati “Nk’uko nabikomojeho ubungubu gahunda ihari ni ukubanza gushyiraho ayo makoperative kugira ngo abashe kujya mu buryo ndetse tubashe no kugira umwanya n’uburyo tuvugana n’abamotari”.

Yongeyeho ko ibindi bibazo abamotari bafite bazabiganiraho mu nama itaha.

Abamotari babaza ibijyanye n'imikoreshereze ya mubazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .