00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutsindashyaka warokoye Abatutsi muri Jenoside yashumbushijwe inka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 June 2022 saa 08:32
Yasuwe :

Mutsindashyaka Martin w’imyaka 57 wo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali, wari umusirikare kuri Leta y’Abatabazi akaza guhisha Abatutsi 37 bahigwaga muri Jenoside yahawe inka nyuma y’uko ebyiri yari yarahawe bazimwibye.

Uyu mugabo ufite abana icyenda yari yarahawe inka ebyiri nyuma yo kugirwa Umurinzi w’Igihango kubera ubutwari yagaragaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwo guhisha Abatutsi 37 bahigwaga.

Aba bantu uyu mugabo yarokoye yabahishaga iwe mu Murenge wa Kigali mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali ubwo yari umusirikare wa Leta ya Juvénal Habyarimana.

Mu kubarokora yakoresheje amayeri yo kubahisha mu muvure, abandi abashyira mu cyobo cya metero ebyiri yari yaracukuye iwe.

Uyu mugabo yashumbushijwe inka ku wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022, ubwo urubyiruko 550 rwo mu Karere ka Nyarugenge rwavaga ku Rugerero.

Iyi nka Akarere ka Nyarugenge kayihawe na MINUBUMWE nyuma y’uko kabaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9 kagahiga utundi turere two mu Mujyi wa Kigali na ko gahitamo kuyiha Mutsindashyaka nk’Umurinzi w’Igihango.

Mutsindashyaka yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yahawe indi nka bitewe n’uko izamufasha cyane mu buzima bwe bwa buri munsi, anashimira ubuyobozi bwamutekerejeho bukamushumbusha indi nyuma y’uko izo yari yarahawe zibwe.

Ati “Biranejeje cyane kuko ubu ngiye kongera gutunga inka abana banjye banywe amata nk’uko bari bamaze kumenyera kuyanywa.”

Yongeyeho ko akeka ko abamwibye inka ze ari abamugiriye ishyari bakanababazwa n’ubutwari yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko hari n’ubutumwa bamwandikiye bamubwira ko yigize Inkotanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yavuze ko uyu mugabo yari yarabaye indashyikirwa ku buryo yari akwiye gushumbushwa bitewe n’ibyo yakoze muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yo kwibwa inka yari yarahawe.

Ati “ Twabyakiriye neza kuko iriya ni inka y’inshumbushanyo kubera ko Umurinzi w’Igihango ntabwo aba akwiye kugwabira cyane ko aba ari umuntu uba warinze igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda igihe byari bikomeye akaba indashyikirwa, rero birumvikana ko igihe bigaragaye ko yahuye n’ikibazo haba hakwiyeho kubaho umuco wo kumushumbusha.”

Yashimiye n’Akarere ka Nyarugenge kabaye indashyikirwa mu bikorwa rw’urugerero rw’inkomezabigwi bigatuma kegukana iyo nka.

Mutsindashyaka wabaye mu ngabo za Habyarimana yashumbushijwe inka kubera uruhare yagize mu kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside
Umuhango wo kumushyikiriza iyi nka waherekejwe n'ibirori bisanzwe bikorerwa uwagabiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .