00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutimura Christine yagizwe umwanditsi wungirije w’urukiko rwa EACJ

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 May 2022 saa 02:13
Yasuwe :

Umunyamategeko w’umunyarwandakazi, Mutimura Christine Wekesa, kuri uyu wa Gatanu yarahiriye inshingano nshya z’umwanditsi wungirije w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

Mutimura yari ku rutonde rw’abakandida 35 b’abahanga mu by’amategeko bemejwe n’Inama y’abaminisitiri ba EAC yateranye kuwa 4-6 Mata 2022.

Umuhango wo kurahiza Mutimura wabereye i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’urukiko rwa EAC, uyoborwa na Perezida warwo Nestor Kayobera n’abandi bacamanza.

Mbere yo kugirwa umwanditsi wungirije, Mutimura yakoze mu bunyamabanga bwa EAC ari umuyobozi mukuru ushinzwe iby’amategeko.

Arahiriye izi nshingano mu gihe EACJ idafite umwanditsi kuko Yufnalis Okubo, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 31 Werurwe 2022 afite imyaka 60. Bisobanuye ko azaba akora inshingano z’umwanditsi mukuru mu gihe hagishakishwa umwanditsi mukuru.

Martin Ngoga uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye Mutimura ku nshingano nshya ahawe, avuga ko nta kabuza azazikora neza ashingiye ku bunararibonye bwagutse afite mu nzego za leta n’iz’abikorera mu karere.

Mutimura arahirira inshingano z'umwanditsi wungirije wa EACJ
Mutimura Christine ni umwanditsi wungirije wa EACJ
Ubwo Mutimura yari amaze kurahirira inshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .