Mutesi Jolly na Mwiseneza Josiane bakomojweho mu ndirimbo yibasira abisize mukorogo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 24 Mata 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo yitwa “Indorerwamo” yibasira mu buryo bukomeye abakobwa bitukuje.

Iyi ndirimbo ni igitekerezo cya Kalisa John [K John] wamenyekanye mu kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda.

Ihuriwemo n’abahanzi batandukanye barimo Mani Martin, Mr Kagame, Jay C, Green P, Mico The Best na M1, itunganywa na Lazer Beat muri The Beam Records.

Iyi ndirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 25, irimo ubutumwa bwo gutaka umukobwa ufite uburanga buhebuje kandi bwihariye butuma agereranywa n’indorerwamo.’

Buri muhanzi wese yakoze iyo bwabaga amutaka uko abyumva, ariko bose bamugaragaza nk’umukobwa ufite ubwiza bw’umwimerere buzira kwitukuza n’ibindi birungo byateye.

Igitero cya mbere cya Mr kagame kirimo amagambo akomeye n’ubwo yanditse mu buryo buzimije.

Hari aho avuga ko ubwiza bw’uyu mukobwa bushobora gutuma umusore yikinisha mu gihe cyose amutekereje. Ati “ Araguterekera amaso, ubeshye amaniga ko utashye, wiherere ku ruhande, ugure California yose ujye uyisura buri joro buri uko umutekereje umwambukane inyanja ngari umugabire ibyo udatunze.”

Uyu musore usanzwe azwiho kwandikana ubuhanga, yongera gutaka uyu mukobwa avuga ko ubwiza bwe ari umwimerere, ntaho ahuriye na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ushinjwa kwitukuza.

Ati “Arerenze ku ntoki n’amatako atwibagiza ka Mutesi na caro light zako, yanagutera imbaraga koko ukumva uri umuhungu.”

Mu gitero cya Green P nawe ashimangira ko uwo mukobwa ari igikara nka Miss Josiane atari inzobe z’ubu abakobwa bakura mu mavuta azwi nka ‘Mukorogo’.

Agira ati “Umwana ni igitonore yasajije abasore, dore ingendo y’iwe mumufotore. Si ya mihondo y’ubu bose ni inshinwa, nta mukorogo, no! yogeraga ku iriba. Umwana nkunda ukuntu asa ni nka Miss Josiane…”

Kalisa John nyir’iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko icyari kigamijwe muri iyi ndirimbo ari ukwamagana abakobwa bisiga amavuta ahindura uruhu bakerekana ko ari beza kandi batigeze bayakoresha.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Polisi y’igihugu na Minisiteri y’Ubuzima guhaguruka, bakarwanya amavuta ahindura uruhu yinjira mu Rwanda kuko yangiza ubuzima bw’abayakoresha.

Mutesi Jolly yavuzwe muri iyi ndirimbo nk'umukobwa witukuje
Mwiseneza Josiane niwe mukobwa mwiza mu maso ya Green P
Abahanzi batandukanye bahuriye mu ndirimbo irwanya amavuta ahindura uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza