Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru yarekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru yarekuwe nyuma y’iminsi bitangajwe ko yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku wa 26 Ukwakira nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Mutangana wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo ubu yarekuwe akava muri kasho ya Polisi kuri Station ya Remera aho yari afungiwe. Ntibizwi neza niba agikomeje gukurikiranwa ku byo yashinjwaga cyangwa se niba ikirego cyarahagaritswe.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B.Thierry, yabwiye IGIHE ko akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse ko iperereza rikomeje ku buryo mu gihe ryaba rirangiye dosiye ye yahita ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Mutangana yari yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse anatangiza cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”.

Ni umugabo umaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’amategeko mu Rwanda kuko yabaye Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yamazeho imyaka ine uhereye mu 2016 kuko yasimbujwe mu Ugushyingo 2019.

Yabaye kandi Perezida w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2016 na 2018.

Mbere yaho, yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Umutara no mu Mujyi wa Kigali. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2010 na 2011.

Hagati ya 2015 na 2019 yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi ashaka impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.

Yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru yarekuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .