00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo yerekanye intandaro y’amakimbirane atarangira hagati y’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 08:40
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko amasezerano yagiye yemeranywaho agamije kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo ntashyirwe mu bikorwa, ari yo zingiro ry’amakimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda muri iki gihe.

U Rwanda rukomeje gushinjwa na RDC ko rushyigikiye umutwe wa M23 uri mu ntambara n’Igisirikare cya FARDC. Gusa rwo rwavuze kenshi ko ikibazo cya M23 na RDC nta ruhare na rumwe rugifitemo ahubwo ko Congo ikwiriye kubahiriza amasezerano amaze imyaka icumi hagati yayo n’uyu mutwe.

Mushikiwabo azi ibibazo by’u Rwanda na RDC by’umwihariko kuko ubwo byakajije umurego bwa mbere mu gihe yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Ubwo u Rwanda rwafatirwaga ibihano birimo guhagarikirwa inkunga n’ibihugu bitandukanye rushinjwa gutera inkunga M23, Mushikiwabo yari Minisitiri.

Mu gihe yitegura manda ye ya kabiri nk’Umuyobozi wa OIF byitezwe ko azatorerwa kuri iki Cyumweru, yaganiriye n’abanyamakuru ba TV5 Monde, bamubaza ku bibazo by’u Rwanda na Congo cyane ko ari ibihugu byombi bibarizwa mu muryango ayobora.

Yagaragaje ko intandaro y’aya makimbirane yongeye kubura umutwe ari uko amasezerano yigeze kwemeranywaho hagati y’ibihugu byo mu karere mu kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo atigeze ashyirwa mu bikorwa.

Ati “ Hari imitwe iri muri RDC hafi y’umupaka w’u Rwanda ibangamiye umutekano w’u Rwanda. Hanyuma rero, mu bihe bitandukanye u Rwanda na RDC, hamwe na Uganda n’u Burundi n’ibindi bihugu byo mu Karere, byemeranyije ko bigomba kurwanya iyo mitwe yose. Idashaka gushyira intwaro hasi ikazamburwa ikirukanwa. Hanyuma, kubera iki ibyo bitakozwe? Icyo ni cyo kibazo.”

Bibarwa ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130 gusa yose ntijya ikunda kuvugwa, hashyirwa mu majwi cyane M23 ndetse inshuro zose RDC ishinja u Rwanda ko ruri inyuma yayo.

U Rwanda rugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bavuye mu gihugu bakoze Jenoside ndetse n’ubu bakigambiriye guteza umutekano muke mu gihugu.

Mushikiwabo asanga haramutse hari ubushake bwa politiki, ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri RDC cyabonerwa umuti mu buryo bwa burundu.

Ati “Ese tugomba gusubira inyuma ku masezerano yemeranyijweho mu myaka irenga 10 hanyuma tukayashyira mu bikorwa? Ni ikibazo cy’ubushake bwa politiki.”

Mushikiwabo yabajijwe niba Umuryango wa OIF ushobora kugira uruhare mu gukemura iki kibazo, asubiza ko mu gihe waba ugize ubufasha usabwa, wabutanga cyane ko hari ishami rya politiki ryawo rishinzwe gukurikirana ibibazo nk’ibi mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ariko se ni ngombwa ubu? Hari gahunda nyinshi zihari zashyizweho mu gukemura iki kibazo.”

OIF ishyigikiye gahunda y’ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya RDC n’u Rwanda biri gukorwa bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Hagati aho, umutwe wa M23 ukomeje imirwano uhanganyemo n’Ingabo za FARDC. Bivugwa ko muri iki Cyumweru wafashe agace ka Rubaya kegerereye i Masisi ndetse ko uri mu nzira zigana ahitwa Sake.

Louise Mushikiwabo yavuze ko habura ubushake bwa politiki mu gukemura birambye ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .