Mushikiwabo yasubije abanenga u Rwanda, akazi ke muri OIF, anahishura byinshi ku buzima bwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora Umuryango w’Ibuhugu bikoresha Igifaransa, OIF, kugeza magingo aya hari impinduka nyinshi zimaze kuwukorwamo cyane cyane mu bijyanye n’abakozi n’imicungire y’umutungo.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru Francis Van de Woestyne w’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, Mushikiwabo yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, guhera hambere ubwo yavukiraga mu muryango w’abana icyenda, akaba umuhererezi muri bo. Se yari umuhinzi wa kawa, nyina akomoka mu muryango w’abiru cyangwa abajyanama b’umwami.

Yakuze ari umwana ukerebutse, kuko se yamwigishije gusoma ku myaka itatu gusa. Amasomo abanza yayize mu Kinyarwanda, mu Gifaransa n’Icyongereza, ku buryo izo ndimi zose azivuga adategwa.

Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1986, mu mwaka wa 1990 arangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza, muri Kaminuza ya Delaware, ari naho Joe Biden uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yize.

Ati "Muri icyo gihe ntabwo nashoboraga gutaha mu Rwanda, abantu bafungwaga ku bwinshi. Nahageze gato mu 1990 no mu 1991. Ariko nahise ngaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko mu kuri ibyo bihe byari bikomeye. Umuryango wanjye wari muri politiki : Nari nzi neza ko nahigwaga. Natangiye gukora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, kugeza mu 1994."

Nubwo we yari mu mahanga ariko, bamwe mu bagize umuryango wa Mushikiwabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo musaza we Lando Ndasingwa wari no mu bashinze ishyaka PL (Parti libéral), ari na we mututsi rukumbi wari muri guverinoma ya Juvenal Habyarimana. Yishwe ku wa 7 Mata 1994, Jenoside igitangira.

Kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye

Mushikiwabo yavuze ko ubwo igihugu cyari gitangiye kwisuganya Jenoside imaze guhagarikwa, yagize ubushake bwo kujya gufatanya n’abandi kugisana, asezera akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ataha mu Rwanda.

Yakomeje ati "Mu gihe cy’umwaka umwe, nafashije umuvandimwe wanjye kongera gusana hotel y’umuryango. Nyuma nasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza imirimo yanjye. Naje no kuhashyingirirwa. Naje kuva muri Amerika njya njya muri Tunisia, aho nayoboraga itumanaho muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere."

Mu 2008 yagizwe Minisitiri. Mushikiwabo avuga ko yari yarahuriye na Perezida Paul Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yari umuntu ufatanya n’abandi banyarwanda baba muri icyo gihugu, ndetse Perezida Kagame yari azi umuryango we.

Ati "Nabanje kuba Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma mu gihe kijya kungana n’imyaka icumi mba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni ibintu byari bishimishije. Nakunze cyane kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, mbifata nk’umusanzu ukomeye natanze ku gihugu cyanjye."

"Ntabwo ziba ari inshingano zoroshye ariko cyari igihe igihugu cyanjye cyabashije gufungurira amahanga amarembo. Byari ibintu bitoroshye. Nakoreye cyane ku mugabane wa Afurika, byatumye mbasha kumenya ibindi bihugu. Nanayoboye inshuro nyinshi inama y’abaminisitiri b’ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe. Nanarangaje imbere ubukangurambaga kugira ngo igihugu cyanjye kibashe kujya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu 2013 na 2014, nagira uruhare mu bijyanye n’ubuhuza nyuma y’amakimbirane atandukanye."

Igitekerezo cyo kwiyamamariza kuyobora OIF

Mushikiwabo yavuze ko yafashe kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa nk’uburyo bwo gukomeza imirimo ye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ariko noneho w’ibihugu byinshi, bikoresha Igifaransa.

Ati "La Francophonie ni umuryango ufite amateka meza. Ni umuryango mpuzamahanga, uhuza ibihugu byinshi, za guverinoma. Hashize imyka isaga 50 ushinzwe n’abagabo bareba kure, abanyabwenge, baturukaga ahantu hatandukanye. Umunya-Sénégal Léopold Sédar Senghor, umuhanga mu ndimi wanabaye Perezida wa Sénégal; Perezida wa Niger, Hamani Diori; Perezida wa Tunisie, Habib Bourguiba n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sianouk, bishyize hamwe barema umuryango mpuzamahanga w’abakoresha igifaransa."

Mushikiwabo yavuze ko bari bahuriye ku kuba barakolonijwe, muri ayo mateka mabi banyuzemo, bakuramo ururimo rw’Igifaransa nk’ikintu cyabahuza bakishyira hamwe hagati y’abaturage babo, bongeramo izindi ndangagaciro.

Yakomeje ati "Ururimi rw’Igifaransa ntabwo ari urw’u Bufaransa gusa. Ni ururimo abo icyo gihugu cyakolonije basigaranye, barugira urwabo ndetse bararukungahaza. Uyu munsi Francophonie ni umuryango mpuzamahanga wa politiki ariko n’ubuhahirane bwafasha inzego zimwe z’ingenzi binyuze mu migabane itanu itandukanye."

"Intego mfite ni uko Francophonie yagira uruhare mu bintu bibera ku Isi. Umuryango wacu ushobora kuba nk’umuhuza. Turi umuryango wubakiye ku ndangagaciro za kimuntu, ijambo ry’ibanze muri Francophonie ni ubufatanye."

Magingo aya OIF igizwe n’ibihugu 88, harimo 54 binyamuryango, ibindi ni ibigenda byifatanya n’uyu muryango cyangwa by’indorerezi. Mushikiwabo yavuze ko hari n’ibindi biri gukomanga ku muryango bishaka kuwinjiramo, ku buryo ari umuryango ukura.

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu biwugize kandi biri muri Afurika, ndetse Kinshasa niwo mujyi munini ukoresha Igifaransa, imbere ya Paris.

Mu gihe kirekire ariko, OFI yakunze kugaragazwa nk’umuryango udafite ibikorwa byinshi bihuza abantu, ibintu Mushikiwabo avuga ko arimo guhangana nabyo.

Yagize ati "Ntabwo twakomeza kuba umuryango w’abakuru b’ibihugu bahurira mu nama. Tugomba kujya aho ibintu bibera. Iyo uri minisitiri urakurikirana. Naje muri Francophonie mfite ubumenyi mu micungire. Nahise mbona ibinjyanye n’inzego n’imikorere bigomba kuvugururwa."

"Hagombaga kunozwa imikorere ikajya ku rundi rwego kugira ngo tubashe kugira uruhare mu mibanire mpuzamahanga. Nshyira n’ingufu nyinshi mu gutuma ururimi rw’Igifaransa rugaruka mu mikorere mpuzamahanga."

Yagarutse ku bireba u Rwanda, ahereye ku bumwe n’ubwiyunge

Nyuma y’igihe kirekire cyo kugerageza kureba uko u Rwanda rwakwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo rwashyizwemo imbaraga nyinshi.

Mushikiwabo yavuze ko Jenoside atari ubwicanyi nk’ubundi, ku buryo nubwo ayo mahano yabaye, hagombaga gushakwa uburyo bwatuma ubuzima bukomeza.

Yakomeje ati "Hashyizwemo imbaraga nyinshi zishoboka. Gusa ntabwo byoroshye kongera kubana nk’ibisanzwe, kutongera kwirengagiza umuturanyi wawe nyuma ya Jenoside. Nyuma y’imyaka myinshi hakorwa ibishoboka byose, ibiganiro, u Rwanda ni igihugu cyamaze kwiyunga nacyo ubwacyo."

Yagaragaje ko umuco w’ibiganiro u Rwanda rwamaze kuwutora, ku buryo buri mwaka mu Ukuboza abaturage n’abayobozi bahura, bakaganira ku bibazo bihari n’ibisubizo bikwiriye, ku buryo ubwiyunge bumaze kuboneka, nubwo ari urugendo rugikomeza.

Mushikiwabo yasubije abakomeza kunenga u Rwanda

Nubwo hari intambwe zikomeye zatewe, hari abanenga u Rwanda bavuga ko hari abantu baburirwa irengero, bafungirwa akamama, baterwa ubwoba n’ibindi bibazo bijyanye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Mushikiwabo yavuze ko mu Rwanda yahawe inshingano zitandukanye ku buryo azi ubuzima bwa politiki muri iki gihugu.

Yakomeje ati "Hari ahantu henshi cyane cyane hanze y’u Rwanda batemera ko igihugu kimeze neza. Ugereranyije n’ibindi bihugu nzi neza, nta kintu na kimwe cyihariye mu bijyanye n’uburenganzira, ubwisanzure, kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mvugishije ukuri, ntekereza ko ari nk’ikirango cyashyizwe ku Rwanda, uko ibintu byagenda kose."

Mushikiwabo yashimangiye ko hari intambwe zikomeye zatewe mu burenganzira bwa muntu, mu guteza imbere uburyo bwo kubana hamwe mu Rwanda, ibintu ubusanzwe bidapfa kubaho nyuma Jenoside.

Yakomeje ati "Imicungire ya politiki yo mu Rwanda irihariye, ari nabyo ntekereza ko bibaheza mu rujijo. Mu Rwanda, imiterere ya politiki iteganya ko ubutegetsi busaranganywa. Ishyaka riri ku butegetsi ntabwo rishobora kurenza 50% mu bagize Inteko Ishinga Amategeko. Ni igihugu urubyiruko rufite umwanya warwo, ahantu 50% by’inama y’abaminisitiri ni abagore. Hari intambwe ntashidikanywaho zatewe. Ariko buri gihe ugasanga bongeraho ngo ’ariko’…"

Yahise abazwa uburyo ubutegetsi busaranganyijwe, mu gihe Perezida Kagame itegeko rimwemerera kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Mushikiwabo yakomeje ati "Ubutegetsi ntabwo bwihariwe n’umuntu umwe. Paul Kagame ni umuntu wakoreye byinshi igihugu cye. Yageze ku buyobozi mu mu gihe byari bigoye cyane. Ishyaka rye ryatanze umusanzu ukomeye mu gusana igihugu. Ku ruhande rw’abanyarwanda benshi, Paul Kagame ashobora kuguma ku butgetsi igihe cyose ashaka, kubera ko afitiwe icyizere n’abanyarwanda, yagaragaje ko ashoboye, yarubatse, yahanze igihugu bundi bushya."

Mushikiwabo yavuze ko ubushake bw’abaturage aribwo buyobora igihugu, bitandukanye n’ahandi usanga hari ubwo amatora yitabirwa na 20% by‘abaturage kandi ugasanga byemewe.

Yakomeje ati "Mu miyoborere yacu ntabwo byumvikana. Ni ngombwa kubanza kumva imibereho y’igihugu runaka. Igikomeye ariko ni uko nta gikorwa cya politiki kitajyanye n’ugushaka kw’abaturage. Iyo niyo demokarasi. Nyamara ahandi, demokarasi ntabwo yorohewe."

Mu gihe Mushikiwabo yatanzwe muri uyu muryango n’u Rwanda, yavuze ko Perezida Kagame akomeje kwiga uru rurimi kandi amaze kurumenya, nubwo atigeze agira umwanya wo kurukoresha akiri muto kuko yahungiye muri Uganda akoresha icyongereza gusa.

Yakomeje ati "Afite abajyanama be bakoresha Igifaransa, atangiye kucyumva, rimwe na rimwe ajya akosora abamusemurira."

Igifaransa ni rumwe mu ndimi z’ubutegetsi zemewe mu Rwanda, hamwe n’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Ibindi biteye amatsiko kuri Mushikiwabo

Muri iki kiganiro kandi, Mushikiwabo yanagarutse ku bibazo bireba ubuzima bwe bwite, birimo ko yizera Imana, ariko n’ubushobozi bw’umuntu bwo kuba yabasha kugera kure.

La Libre : Ujya utekereza ku rupfu ?

Mushikiwabo : Yego. Iyo mfite inshuti n’ababyeyi bapfuye. Iyo ngeze mu bibazo, ibintu byigeze kumbaho mbere. Yego njya mbitekereza. Ariko urupfu ntabwo rumpangayikisha kurusha kugenda ntasezeye abo nkunda. Urupfu rugendana n’ubuzima.

La Libre : Habaho iki nyuma y’urupfu

Mushikiwabo : Ni ubundi buzima. Nizera ko iyo umuntu apfuye, yongera guhura n’inshuti ziba zaragiye mbere yacu.

Ibindi bibazo n’ibisubizo

Ni iyihe ndangagaciro ya we ukunda? Ubugwaneza.
Ni ikihe kintu ukunda ku mugabo ? Ubupfura.
Naho ku mugore ? Kwigirira icyizere.
Ni iyihe nenge wiyiziho ? Gushidikanya.
Ni ikihe kintu cyiza wiyiziho ? Gukoresha ukuri.
Ni ibihe byishimo urota ? Gukikizwa n’abantu nkunda. Kuba namara umwanya nta kintu cyihutirwa cyo gukora.
Ni ibihe byago bikomeye wagira ? Kutongera gusubira mu gihugu cyanjye.
Umwanditsi ukunda kurusha abandi ? Navuga abanditsi benshi b’abanyafurika : Mongo Beti, Chinua Achebe, Alain Mabanckou, Chimamanda Ngozi Adichie na Amadou Hampâté Bâ.
Umuhanzi ukunda kurusha abandi ? Lucky Dube.
Ni iki wanga kurusha ibindi ? Uburyarya.
Ni iyihe mpano wari kwishimira kugira ? Kuba umuntu ukora siporo.
Wifuza kuzapfa umeze ute ? Ntari njye nyine.
Ni irihe kosa abandi bakora ukuramo amasomo ? Ubugwari.
Hari nk’intero ugenderaho igutera imbaraga ? Turi kumwe (On est ensemble).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .