Mushikiwabo yashimye Perezida Tshisekedi aho igihugu kigeze cyitegura imikino ya Francophonie (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byibanze ku mikino ihuza ibihugu byibumbiye muri Francophonie izaba mu 2022.

Iyi mikino izaba ikinwa ku nshuro yayo ya cyenda hagati ya tariki ya 19 n’iya 22 Kanama 2022 izabera i Kinshasa muri RDC.

Mushikiwabo wagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu mu Mujyi wa Brazzaville muri Repubulika ya Congo yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, Mushikiwabo yahuye na Perezida Tshisekedi baganiriye ku mikino ya Francophonie ndetse impande zombi zatangaje ko zanyuzwe n’uburyo imyiteguro iri kugenda nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Francophonie.

Mu Ukwakira 2019 nibwo hemejwe ko RDC izakira iyi mikino yari iteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 1 Kanama 2021 ariko Francophonie ikaza gutangaza ko amatariki mikino yahindutse, ishyirwa hagati ya tariki ya 19 n’iya 28 kanama 2022 kubera ko yari guhurirana n’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, yimuwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Imikino ya Francophonie iheruka kuba ku nshuro ya munani, yabereye muri Côte d’Ivoire mu 2017 mu gihe cy’iminsi 10, yitabirwa n’abagera ku 3500 barimo abakinnyi bakiri bato n’abahanzi 2500 bo mu bihugu na guverinoma 53 zigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ingengo y’imari ishyirwa muri iyi mikino yari yakubwe hafi inshuro icyenda, iva kuri miliyoni 10€ mu 2016, igera kuri miliyoni 130$ mu gihe mu 2019 yagabanyijwe na Komisiyo ishinzwe gutegura imikino, ikagera kuri miliyoni 62$.

Mushikiwabo yatangiye urugendo rwe muri Brazzaville ku wa 25 Ukwakira 2020. Yahuye n’abanditsi bo muri Congo bari bayobowe na Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni, Dieudonné Moyongo.

Mu bakuru b’ibihugu yahuye na bo harimo Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, wamwakiriye ku wa 26 Ukwakira 2020. Uyu Mukuru w’Igihugu yamushimiye imbaraga yashyize mu guhindura OIF.

Ikiganiro cyabo cyibanze ku mishinga yagutse muri Francophonie, irimo kongerera abagore ubushobozi, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije by’Ikibaya cya Congo n’Ururimi rw’Igifaransa.

Mushikiwabo yanahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wamuganirije ku myiteguro y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Radio y’Urubyiruko rwo mu gace ka Sahel.

Louise Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique byagarutse ku myiteguro y’amatora muri iki gihugu n’uburyo OIF yatanga umusanzu ngo agende neza.

Mushikiwabo yashimye Perezida Tshisekedi aho igihugu kigeze cyitegura imikino ya Francophonie
Mushikiwabo Louise yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye
Mushikiwabo Louise aganira na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno
Louise Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique byagarutse ku myiteguro y’amatora muri iki gihugu
Faustin Archange Touadera aganira n'Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso
Mushikiwabo Louise yahuye n'abayobozi batandukanye muri Repubulika ya Congo
Mushikiwabo yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .