Mushikiwabo yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye mu nzego za OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yakoze impinduka mu bayobozi mu nzego zitandukanye zigize uyu muryango.

Ku wa 22 Ugushyingo nibwo Mushikiwabo yemeje impinduka mu bayobozi bakuru b’uyu muryango mu ngeri zitandukanye. Aba barimo abari barashyizwe mu myanya na Michaëlle Jean yasimbuye.

Muri abo bayobozi harimo Nita Deerpalsing wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bigamije iterambere. Asanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko (Umudepite) mu Birwa bya Maurice.

Undi wakuwe mu mirimo ye ni Youma Fall wari ushinzwe iterambere ry’Ururimi rw’Igifaransa; Nicodème Adzra we yahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi

Alioune Koné yahagaritswe ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abakozi muri uyu muryango na Narjess Saidane wari uhagarariye OIF muri Loni i New York.

Mu ntangiriro za Ukuboza, Georges Nakseu Nguefang, wari ushinzwe ibikorwa bya Politiki mu gihe Michaëlle Jean yayoboraga uyu muryango we yagizwe uwuhagarariye muri Loni i Genève.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko Éric Adja wari waragizwe na Michaëlle Jean Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Uburengerazuba, yirukanwe ku mirimo ye ku wa 11 Ukuboza ku mpamvu zijyanye n’imyitwarire idahwitse.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Mushikiwabo yatangiye inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya ku wa 12 Ukwakira 2018.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere. Amatora yabereye mu Nteko Rusange yawo ya 17 yaberaga i Yerevan, muri Armenia.

Mu bafasha Mushikiwabo ku buyobozi bwe muri OIF harimo Nyaruhirira Désiré, ukora nk’umujyanama we.

Nyaruhirira yari asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yaho yabaye Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi kugeza mu 2015.

Ni umwe mu bantu babaye hafi Mushikiwabo by’umwihariko mu ngendo yazengurutsemo amahanga ashaka abamushyigikira ngo yemezwe n’abakuru b’ibihugu nk’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF.

Oria Kije Vande Weghe wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ari n’Umuvugizi ubu inshingano ze ziyongereyeho kuba Umuyobozi ushinzwe itumanaho.

Mushikiwabo Louise agiye kuzuza umwaka ari ku buyobozi bwa OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza