Ibi Mushikiwabo yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyamabga rwa X kuri uyu wa 21 Mata 2025, nyuma y’urupfu rwa Papa Francis war Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Yanditse ati “Mushumba Nyir’ubutungane wabashije kuzuza inshingano zawe neza nk’umukirisitu nyakuri. Wategaga amatwi, ukagwa neza kandi ukicisha bugufi. Uruhukire mu mahoro.”
Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we kuri X yifurije Papa Francis kuruhukira mu mahoro ndetse ashima umurage asize wo kwimakaza ubutabera.
Yanditse ati “Ndazirikana Papa Francis nk’umugabo wari ubereye Kiliziya kandi w’umunyakuri. Yibukije Isi ko ubutegetsi budatanga ubutabera ari ubwoko bw’ihohotera. Naruhukire mu mahoro.”
Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, na we yavuze ko yifatanyije na Kiliziya Gatolika n’abakirisitu bose muri rusange mu kunamira Papa Francis witabye Imana ndetse agaragaza ko Isi ihombye ingirakamaro mu myizerere.
Ati “[Kwitaba Imana kwa Papa Francis] ni igihombo gikomeye mu kwemera Gatolika no ku bukirisitu mu Isi. Papa Francis azibukirwa ku kumara ubuzima bwe yariyeguriye gukorera Imana, Kiliziya n’inyokomuntu.”
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na we abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social yanditse ati “Ruhukira mu mahoro Papa Francis. Imana imuhe umugisha n’abamakundaga bose.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer na we yagize ati “Yakoze uko ashoboye kose ngo Isi ibe ahantu hanogeye buri wese kandi abantu bazabimwibukiraho igihe kirekeire. Mu izina ry’Abongereza bose ntanze ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya Gatolika yose.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yanditse ati “Mu gihe cyose yamaze ku bushumba, Papa Francis yahoraga ku ruhande rw’abatishoboye n’abafite intege nke. Yabitagaho cyane kandi akabikora mu bwiyoroshye. Mu ri ibi bihe by’intambara n’imidugararo yabashaga kwishyira mu mwanya w’abanya ntege nke.”
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi na we yanditse kuri X ati “Mbabajwe bikomeye n’urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Muri iki gihe cy’agahinda, mbikuye ku mutima nihanganishije Abagatolika ku Isi. Papa Francis azibukirwa ku kugwa neza, kwicisha bugufi n’ukwemera gushyitse.”
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mahamoud Ali Youssouf we yagarutse ku buryo Papa Francis yagaragaje umuhate wo gukorana na Afurika.
Yanditse ati “Papa Francis yagaragaje umuhate wo gukorana n’Umugabane wa Afurika. Yabaye ijwi ry’abadafite kivugira, yimakaza amahoro n’ubwiyunge kandi yifatanya n’abari mu makimbirane n’ubukene.”
Abanyapolitiki batanze ubutumwa bwo kuzirikana Papa Francis no kwihanganisha Kiliziya Gatolika ni benshi mu bice bitandukanye by’Isi.
Harimo abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bari mu nshingano n’abazishoje, ubutuma bwa za perezidansi zitandukanye, za ambasade, ubw’imiryango itegamiye Leta n’abandi batandukanye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!