00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo na Minisitiri Mbabazi bashenguwe n’urupfu rwa Buravan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2022 saa 10:46
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Yvan Buravan wari mu bahanzi bakunzwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru y’urupfu rwa Yvan Buravan yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Yaguye mu Buhinde, azize kanseri y’urwagashya.

Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu musore.

Ati “Nshenguwe cyane n’urupfu rw’umunyamuziki w’umunyempano ukomeye Yvan Buravan ku myaka 27.”

Yakomeje avuga ko bibabaje uburyo urugendo rwa muntu ku Isi ari ibanga rikomeye umuntu atapfa gutahura.

Yavuze ko yibuka ubwo yabonaga Buravan muri Gicurasi 2022 ubwo aheruka i Kigali.

Ubutumwa bwa Louise Mushikiwabo bwaje bukurikira ubwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi nawe wari wanditse agaragaza ko yababajwe n’urupfu rw’uyu musore n’urwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu gusobanura filime nawe witabye Imana kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Mbega umubabaro! Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (Yanga) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye, Tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu cyacu no gutuma Abanyarwanda bishima. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.”

Buravan wakunzwe na benshi mu ndirimbo nka ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Ni Yesu’ na ‘BigTime’ amazina ye ababyeyi bamwise ni Dushime Burabyo Yvan.

Yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana batatu.

Buravan ni umwe mu bahanzi basusurukije abantu mu gitaramo cyiswe ‘Soirée Francophone’ cyanitabiriwe na Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo yababajwe n'urupfu rwa Yvan Buravan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .