Mushikiwabo mu bagore bakomeye muri Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ugushyingo 2018 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu myaka ine iri imbere yashyizwe ku rutonde rw’abagore bakomeye muri Afurika.

Abagore barashoboye! Afurika n’ibihugu biyigize bifite ingero zifatika zibishimangira. Hari abari mu nzego zo hejuru mu buyobozi no mu bushabitsi. Ntibahejwe muri politiki ndetse hari abari ku isonga mu by’ubukungu.

DW yakusanyije abagore bafite ubudahangarwa muri Afurika. Uru rutonde rw’abantu icyenda ruriho Mushikiwabo Louise wabaye mu Bubanyi n’Amahanga bw’u Rwanda mu myaka icyenda ishize.

- Ellen Johnson Sirleaf: Ni we mugore wa mbere wabaye Perezida muri Afurika. Yayoboye Liberia hagati ya 2006-2018. Yarwanyije ubushomeri, umwenda leta yarimo n’icyorezo cya Ebola mu gihugu.

Uyu mukecuru w’imyaka 80 yahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2011 kubera uruhare mu kubungabunga umutekano no guharanira uburenganzira bw’abagore.

Ubu ayoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kiga ku Bimukira muri Afurika

-  Sahle-Work Zewde: Perezida wa mbere w’umugore muri Ethiopia kuva mu Ukwakira 2018. Itorwa rye ryashimangiye intambwe iki gihugu cyateye aho wasangaga abagabo, biganje muri politiki n’ishoramari. Ubu abagera kuri ½ mu bagize Guverinoma ya Ethiopia ni abagore.

-  Louise Mushikiwabo: Aratangira inshingano ze ku Bunyamabanga bwa OIF kuva mu 2019. Mushikiwabo yayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda mu myaka icyenda ishize. Itorwa rye ni ikimenyetso cy’intsinzi kuri dipolomasi kuko yanashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

- Umunya-Nigeria, Amina Mohammed: Kuva muri Mutarama 2017, Amina ni Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Loni igizwe n’ibihugu 193.

Yanakoranye na Loni ku bijyanye na Gahunda z’Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs) kuva mu 2002-2005.

Amina yabaye Umujyanama wihariye wa Ban Ki-moon wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Mutarama 2007-Ukuboza 2016).

Amina Jane Mohammed, yanagizwe Minisitiri w’Ibidukikije (2015-2016) ku butegetsi bwa Perezida Muhammadu Buhari. Yari mu itsinda ry’intiti zafashije Perezida Kagame gukora amavugurura muri AU kuva mu 2016.

- Minisitiri w’Intebe wa Namibia, Saara Kuugongelwa-Amadhila: Ni we mugore wa mbere wayoboye Guverinoma ya Namibia kuva muri Werurwe 2015.

Yanabaye Minisitiri w’Igenamigambi, aho yafashije igihugu kugabanya umwenda cyari gifite. Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Namibia kuva mu 1995.

- Umunya-Angola, Isabel dos Santos: Ni umukobwa wa José Eduardo dos Santos wayoboye Angola kuva mu 1979, umwanya yavuyeho mu 2017.
Ni we mugore ufite umutungo mwinshi muri Afurika. Yamenyekanye nk’umuherwe nyuma yo guhabwa kuyobora ikigo cya leta gicukura ibikomoka kuri peterori mu 2016.

João Lourenço watorewe gusimbura se yaramwirukanye ndetse ategeka ko akorwaho iperereza ku bijyanye na ruswa imuvugwaho.

- Impanga ya Perezida Kabila, Jaynet Désiré Kabila Kyungu: Ni umwana wa nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila. Azwi nk’umunyamabanga ukomeye ndetse no kwigengesera mu kazi.

Ni umunyamategeko utunze ikigo cya televiziyo, internet na radio. Mu 2015, ikinyamakuru cya Jeune Afrique cyamutangaje nk’umuntu ukomeye cyane muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

- Kamissa Camara, Minisitiri muto mu mateka ya Mali: Kamissa ni we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere w’umugore ukiri na muto muri Mali. Ku myaka 35, yagiriwe icyizere na Perezida Ibrahim Boubacar Keita. Ni umwe mu bagore 11 bari muri guverinoma igizwe n’abaminisitiri 32.

- Umunya-Nigeria, Folorunsho Alakija: Uyu muherwe abarirwa umutungo ungana na miliyari $1.6. Ni nyiri sosiyete icukura ibikomoka kuri peterori ya Famfa Oil ikomeye muri Nigeria. Ni uwa gatatu mu bafite agatubutse mu gihugu.

Ikinyamakuru Forbes Magazine cyamushyize mu baherwe ku Isi. Uyu mugore w’imyaka 67 afite umuryango ufasha imfubyi n’abapfakazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza