00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yashimye Perezida Kagame wari mu bamurokoye hamwe n’umuryango we

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 April 2022 saa 01:38
Yasuwe :

Perezida Yoweri Museveni yashimye Perezida Kagame, kubera uburyo yamurokoye ubwo yari yafatanywe n’umuryango we ndetse bashoboraga no kwicwa.

Ni ubutumwe burebure Museveni yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, ashimira Perezida Kagame witabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu we w’imfura, wujuje imyaka 48 y’mavuko.

Kuri iki Cyumweru nibwo habaye ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru, byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Museveni yavuze ko Lt Gen Muhoozi ari impano we na Janet Museveni bahawe, ku wa 24 Mata 1974. Icyo gihe bari mu buhungiro mu gace ka Kurasini mu Mujyi wa Dar es Salam muri Tanzania.

Janet ajya mu bitaro kwibaruka ngo yajyanywe n’Umuholandikazi bari baziranye.

Muri icyo gihe Museveni yari mu nyeshyamba zateguraga urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Idi Amin Dada wayoboye Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979, hakurikiraho ubwa Milton Obote wayoboye mu 1966 – 1971 no mu 1980 - 1985.

Museveni yatangaje ko ubwo yafungwaga akaza gutabarwa n’abasirikare, Muhoozi yari umwana muto.

Yakomeje ati "Yari anafite imyaka itanu ubwo twafatirwaga i Kireka hamwe na bagenzi bacu bo muri UPC, banateganyaga kutwohereza ku Mana ariko ingabo zacu ziri hamwe na Kagame na Saleh ziraturokora."

Museveni yavuze ko atazi ingaruka ibyo byagize ku muhungu we kubera ko yari imfungwa y’intambara ariko ashimira umugore we Janet Museveni witaye kuri Muhoozi hamwe n’abavandimwe be muri ibyo bihe bikomeye ndetse no mu buhungiro.

Yakomeje ati "Ndifuza gushimira Paul Kagame, twishimiye ko witabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi maze ukaza. Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare. Ni inshuti kuva hambere."

Amateka agaragaza ko Museveni, umugore we na Muhoozi bafatiwe kuri bariyeri i Kireka ku wa 11 Ukrakira 1980.

Icyo gihe mu nyeshyamba, Museveni yari umuyobozi wa Komisiyo ya gisirikare anashinzwe ububanyi n’amahanga.

Museveni, umugore we n’umuhungu wabo Muhoozi Kainerugaba bategetswe n’abasirikare kwicara hasi.

Icyo gihe murumuna wa Museveni, Sous Lieutenant Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, hamwe n’abasirikare ba hafi ba Museveni bagabye igitero cyabakuye mu menyo ya rubamba.

Mbere gato ya coup d’Etat yahiritse ubutegetsi bwa Obote mu 1971 maze Idi Amin wari umugaba w’Ingabo agahita afata ubutegetsi, Museveni yari yarakoze mu biro bya perezida igihe gito.

Gusa ubwo yari mu buhungiro muri Tanzania aho Obote na Museveni bari barahungiye, baje gusanga hari ibyo batavugaho rumwe.

Muri icyo gihe bivugwa ko Museveni n’abantu bamushyigikiye batashakaga ko Obote yasubira ku butegetsi, mu gihe na Obote n’abari bamushyigikiye batashakaga ko Museveni aba perezida, ku buryo hanuganugwaga ko umwe ashobora kwicisha undi.

Gusa muri icyo gihe Obote wahoze ari perezida ni we wari ufite ijambo, kuko mu gisirikare hari hakirimo abantu bamushyigikiye.

Obote n’abamushyigikiye babonaga Museveni wari ufite abarwanyi be ba Front for National Salvation (Fronasa) mu ngabo z’igihugu, Uganda National Liberation Army (UNLA), nk’inzitizi yo gusubira ku butegetsi, bityo bashaka kumukuraho.

Museveni yaje kwandika kuri paji ya 115 y’igitabo cye Sowing Mustard Seed, ko yashyigikiye ikurwaho rya Godfrey Binaisa wayoboye Uganda kuva mu 1979 kugeza mu 1980, kugira ngo babashe guhangana na Obote nta wundi muntu wa gatatu uri hagati aho.

Yakomeje ati "Binaisa yari amaze kugaragara nk’ikibazo kibangamiye ubwigenge bw’ibikorwa byabo."

Nyuma y’ikurwaho rya Binaisa, havutse ibice bibiri muri komisiyo ya gisirikare.

Uruhande rwa Museveni ngo ni rwo rwariho abantu bake kuko ari we wari ukomeye mu badashyigikiye Obote.

Kuri paji ya 123, Museveni avuga ko habayeho imigambi myinshi yari igamije kumuhitana.

Museveni akomeza ati "Mbere y’amatora, UPC yageze aho ishaka kumfata, umugore wanjye n’umwana, badufungira kuri bariyeri i Kireka, hafi ya Kampala.”

“Baradukubise batwicaza hasi, ntekereza ko bashakaga kutwica. Icyo gihe nari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya gisirikare, bijyanye na Visi Perezida w’igihugu, ibyo bikagaragaza kamere y’abantu bari bayoboye Uganda muri icyo gihe."

"Iyo umuntu atemeranya n’undi, ni gute kumufungira kuri bariyeri bikemura ikibazo? Muri icyo gihe bamwe muri bagenzi bacu bakoresheje imbaraga baradutabara."

Janet Museveni kandi na we yanditse ku ifungwa ry’umugabo we mu 1980.

Kuri paji ya 105 mu gitabo kigaruka ku mateka ye yise My Life’s Journey, Janet yagize ati "Umunsi umwe, Yoweri nanjye twagiye mu modoka na Muhoozi. Twashakaga gufata imodoka yacu yari mu igaraje i Kireka tukagaruka mu mujyi."

"Mu nzira tugenda, twahuye na bariyeri yari iriho abasirikare benshi, bahagarika imodoka yacu. Bamenye ko umuntu wari mu modoka ari Museveni, badusohoye mu modoka badusaba gutegereza.”

“Hagati aho bahamagaye Bazilio Okello wari muri Nile Mansions Hotel. Abasirikare babajije icyo bakorera Museveni, bahabwa amategeko yo kudufunga kugeza hoherejwe abasirikare bo kuza kudufata."

Bazilio Okello n’abasirikare be bari bakiri ku meza kuri hotel, umuntu warimo abakira ngo aza kubumva bigamba ko bafashe Museveni.

Uwo muntu ngo wari uzi Museveni ngo yahise atabaza Salim Saleh, wari mu rugo rwa Museveni i Kololo muri Kampala.

Janet Museveni avuga ko yahise akoranya abasirikare bagiye kubabohoza kuri bariyeri.

Abo basirikare ngo bahageze bari mu modoka bafite imbunda zabo ziteguye kurasa, maze Yoweri, Muhoozi na Janet bahita binjizwa mu modoka, "batuvana kuri bariyeri no mu byago byashoboraga kuduhitana."

Salim Saleh aheruka kuvuga ko amenya inkuru y’ifungwa rya Museveni yari aryamye arimo kuruhuka nyuma yo gufata agacupa.

Ngo yabadukiye hejuru, yambara ipeti ku rutugu rumwe, ku rundi araryibagirwa.

Ngo yabanje kubaza Captain Fred Rubereeza wari umukuriye icyo bakora, amusaba kubanza kuvugisha Paulo Muwanga wo muri komisiyo ya gisirikare.

Saleh ati "Naramubwiye nti warasaze. Ni gute wahamagara umuntu wamufunze?"

Saleh ngo yumvaga bagenda bakagonga bariyeri nubwo bashoboraga kubica, cyane ko bahoraga babwira Museveni kongera abashinzwe umutekano we ntabyumve. Bagenzi be ngo barashidikanyaga.

Saleh ngo yegeranyije abasirikare bake barimo abarindaga Museveni, bajya i Kireka bati "tuje gutwara uyu mugabo."

Ngo basubijwe ko bahawe amabwiriza yo kutarekura Museveni, Saleh avuze ko agiye kurasa bacisha make, ariko bamusaba kwandika ko amutwaye, agashyiraho amazina n’ipeti rye.

Icyo gihe ngo bahise bamujyana mu rugo Kololo ariko Saleh akomeza kumva ko byanze bikunze na we ashobora gufatwa.

Ni na ko byagenze kuko nyuma y’iminsi itatu yatawe muri yombi, amara ibyumweru bibiri afunzwe.

Museveni abimenye yasabye ko arekurwa, ko bitabaye ibyo ababikoze bose baza kwicwa.

Nyuma y’iminsi ibiri Saleh yararekuwe.

Perezida Kagame yitabiriye isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba
Ni ibirori byahuje abantu bakomeye muri Uganda
Muhoozi yashimiye Perezida Kagame witabiriye ibi birori
Ibi birori byabereye ku ngoro y'umukuru w'igihugu muri Uganda
Akanyamuneza kari kose kuri aba bayobozi mu isabukuru ya Lt Gen Muhoozi
Gen Salim Saleh (wa gatatu hagati) ni umwe mu batabaye Museveni, Janet na Muhoozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .