Musenyeri Rusengo w’Abangilikani yifuje kujyanisha n’igihe ivugabutumwa rikagera no kuri WhatsApp (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Kanama 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Rusengo Nathan Amooti, yagaragaje ko yifuza kuvugurura uburyo umurimo w’ivugabutumwa ukorwa mu mujyi, ukajya n’igihe; asabwa ko gahunda ye ayubakira ku murongo leta ifite wo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gusigasira ubufatanye ifitanye n’amadini.

Uyu mukoro yawuhawe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, kuri iki Cyumweru ubwo uyu yimikwaga ku mugaragaro nk’umushumba w’iyo Diyoseze.

Uyu muhango wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, witabiriwe n’abayobozi, abanyamadini n’amatorero, abakirisitu b’itorero Angilikani, abo mu muryango n’inshuti ze baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.

Rusengo w’imyaka 53 yavuze ko ‘icya mbere nzitaho muri Diyosezi ya Kigali ni icy’ivugabutumwa ryo mu mujyi. Murabona ko Kigali n’u Rwanda birimo guhinduka kandi hahinduka buhoro buhoro n’uburyo bwo kubigisha ijambo ry’Imana bukwiriye guhinduka’.

Yahereye ku mpinduka ziba muri Kigali, zirimo izabaye muri Stade ya Kigali mu myaka umunani ushize akorera umurimo w’Imana i Cyangugu, umuhanda wa kaburimbo uturuka kuri Ruliba ugahinguka i Nyamirambo n’ibindi.

Ati “Izi Whatsap zose murimo gukoresha, ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byuzuye aha, dukwiriye kwiga ukuntu tuvugana namwe no kuri WhatsApp na YouTube […] Ndumva dukwiriye gutekereza uko twahindura ivugabutumwa rikaba iryo mu mujyi.”

Yakomeje agira ati “N’insengero zacu zikwiye guhinduka tukazivugurura. Nkaba nshimira Leta yagiye idufungira zimwe, ariko nsaba nyine ngo ntibakazifunge cyane. Ntacyo bitwaye bafunze ibyumweru nka bibiri bakongera bagafungura natwe tukibwiriza […] Hari insengero ubona zitagihesha Imana icyubahiro.”

Musenyeri Rusengo yavuze ko ‘azaharanira gusubiza Abapasitori ku mashuri mu rwego rwo kubafasha kwagura impano Imana yabahaye yo kwigisha ijambo ry’Imana.

Dr. Mukabaramba Alvera wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe, yavuze ko nta gushidikanya imirimo Musenyeri Rusengo yakoreye muri Diyosezi ya Cyangugu, itanga icyizere ko inshingano nshya ahawe azazuzuza neza.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ishimira Itorero Angilikani mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ibyubaka abanyarwanda binyuze mu nyigisho z’isanamutima.

Mukabaramba yibukije Musenyeri Rusengo ko mu mihigo yihaye yo kuvugurura imisengere akwiye kugendera kuri gahunda za Leta zo kugira abaturage beza, agendeye ku ndangagaciro asanganywe z’ubunyangamugayo, ukuri, ubushishozi, kwicisha bugufi, kuba intangarugero, ubutabera n’izindi.

Ati “Uzubakire ku bushake bwa Leta y’u Rwanda bugaragarira mu cyerekezo igihugu cyihaye n’ibyo Perezida wa Repubulika ahora adutoza birebana no kwigira, kuba umwe, kwihesha agaciro no kureba kure. Uzubakire ku mahoro, ubumwe n’umutekano birangwa mu gihugu cyacu n’ubufatanye burangwa hagati ya Leta n’amadini.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko mu ngingo itorero ryihaye harimo kuvuga ubutumwa no gukuza abakirisitu, kwita ku marerero hagamijwe kurwanya imirire mibi, kwita ku bibazo byugarije urubyiruko n’ibindi.

Uyu muyobozu yavuze ko bafite na gahunda yo gutangiza kaminuza ya Tewolojiya mu myaka ine iri imbere, ingingo Minisitiri Mukabaramba yabijeje ko hamwe n’urwego rw’imiyoborere bazakora ibishoboka igatangizwa.

Diyosezi ya Kigali itorero Angilikani yari ifitwe mu nshingano na Musenyeri Laurent Mbanda nk’uko itegeko ry’itorero ribitegenya, nyuma y’uko Musenyeri Louis Aimable Muvunyi wayiyoboraga ahawe inshingano zo kujya kwiga, nagaruka akazahita ahabwa kuyobora kaminuza iri torero ryitegura gushinga.

Ntabwo Musenyeri Rusengo ari mushya cyane muri Diyosezi ya Kigali kuko ari ho yaherewe ubupasiteri mu 2002, akayikoramo imyaka 14 mu ishami ry’uburezi nyuma akaba umunyamabanga w’iyi diyosezi kugeza ubwo yagirwaga Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu mu 2012.

Musenyeri Rusengo ashyikirizwa inkoni y'ubushumba
Musenyeri Rusengo asuhuza se wari witabiriye umuhango wo kumwimika
Musenyeri Rusengo asuhuza abakirisitu nyuma yo gushyikirizwa inkoni y'ubushumba
Musenyeri Muvunyi wayoboraga Diyosezi ya Kigali agiye kujya kwiga
Abakilisitu b'Itorero Angilikani bari gusabira Musenyeri Rusengo ubwo yari amaze guhabwa inkoni y'ubushumba
Mu gihe cyo gusangira ifunguro ryera
Musenyeri Rusengo asuhuza abakirisitu
Umufasha wa Musenyeri Rusengo n'abana babo ubwo basabirwaga umugisha
Byari ibyishimo ku bakirisitu bari bitabiriye uyu muhango
Abihayimana bo muri iri torero, bahuriye hamwe bavuga isengesho ryo kweza igaburo
Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda ari gusoma ijambo ry'Imana mbere y'isangira
Dr Alvera Mukabaramba niwe wari uhagarariye Minisitiri w'Intebe

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza