Musenyeri Rukamba yongeye gutorerwa kuyobora Inama y’Abepisikopi mu Rwanda

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda nyuma ya manda irangiye yari yaratorewe mu 2015.

Musenyeri Rukamba yari yatorewe kuba Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda mu nama isanzwe y’igihembwe cya Kane y’Abepisikopi isoza umwaka wa 2015 asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi.

Yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuguma kuri uwo mwanya mu matora y’abayobozi bashya b’inama y’Abepisikopi mu Rwanda yabereye mu nama isanzwe y’igihembwe cya kane y’Abepisikopi isoza umwaka wa 2019 yabaye kuva ku itariki 3 kugeza kuri 6 Ukuboza 2019.

Visi Perezida watowe ni Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali wari umujyanama muri Komite icyuye igihe.

Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Musenyeri Vincent Harorimana yagumye ku mwanya w’Umujyanama, akazafatanya n’Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, wayoboye Inama y’Abepisikopi imyaka itandatu mbere ya Musenyeri Rukamba.

Inama yatorewemo abo bayobozi bashya yafunguwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz wibukije ko Papa Fransisiko ashishikajwe cyane no gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera abana no kunoza uburere n’uburezi buhabwa abitegura kuba Abapadiri.

Yishimiye umubano mwiza uri hagati ya Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwite bwa Vatikani yizera ko buzakomeza kujya mbere buri wese abigizemo uruhare.

Musenyeri Rukamba yongeye gutorerwa kuyobora Inama y’Abepisikopi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza