Musenyeri Filipo Rukamba yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1974, aba umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo. Nyuma y’imyaka 23 ari umupadiri yagizwe Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare asimbura Jean Baptiste Gahamanyi mu 1997.
Uru rwari urugendo rutoroshye atangiye kuko ni bwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, ibikomere ku mubiri no mu mitima ya benshi ari byose.
Musenyeri Filipo Rukamba yabwiye IGIHE ko ibyo bihe biri mu byo ahora azirikana byamugoye kuko Diyosezi ya Butare (Uturere twa Huye, Nyanza, Gisagara n’igice cya Nyaruguru) ari ho hishwe abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Butare hapfuye abantu benshi burya mu byahose ari amaperefegitura yose y’u Rwanda, ni ho hapfuye abantu benshi, ni na ho hari abantu benshi bafunze mu igororero ryaho ni cyo kintu cya mbere umuntu yabonaga ni ako gahinda, amarira, urupfu, cyari igihe kibi cyane.”
Yagaragaje ko hari abana b’imfubyi batagira ingano n’abantu bakuru bakomeretse kandi bababaye.
Musenyeri Rukamba yagaragaje ko mu myaka 27 amaze i Butare, yabashije gufasha mu kubaka imitima y’abantu kuko ari wo murimo wa mbere w’umwepisikopi.
Ati “Ni ukubaka imitima y’abantu, gufasha abababaye kuko ukwemera kuva mu mutima ntabwo ari amazu manini. Nkaba nishimiye kubona igihe cyanjye cyo gucyura igihe kigeze abantu batekanye, hari urubyiruko rutekereza ukundi ariko buriya hari ibintu byinshi twakoze bijyanye n’isanamitima gufasha abantu kubabarirana, gufasha abantu kumvikana, gufasha abana kwiga amashuri, kuvura abantu uko ubishoboye bituma ubuzima buba bwiza.”
Mu bindi bikorwa yishimira harimo kuba yarahaye ubusaseridoti abantu 115, agira uruhare mu kubaka gutangiza Kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Abapadiri babivamo bagashaka, Kiliziya ishobora kubashyingira
Mu bihe bitandukanye humvikanye abapadiri bo mu Rwanda basezeye bajya mu yandi madini ndetse bahita bashaka abagore batangira ubuzima busanzwe.
Musenyeri Rukamba yavuze ko buri wese ajya kwinjira mu butumwa bwa gisaseridoti abizi neza ko atazashaka, akiyemeza gukunda Imana no kubaho ku bwayo “gusa nta bundi buryo bwo kubaho nk’abantu bitavuga ko gushaka ari ikintu kibi.”
Ati “Iyo umupadiri avuyemo kuri njye ni nk’umuntu utana n’umugore. Iteka buriya hari abantu babayeho batyo binanira, byanga akagenda n’ibindi rero ni uko, ntabwo bintera ubwoba. Iyo unarebye noneho no mu bandi ubwo ndavuga no mu Isi yose, baravuga bati ‘ni byiza ariko rero niba mwemeye ko abapadiri bashaka munamenye ko ejo muzagira ikibazo cya gatanya z’abo bapadiri. Muzabigenza mute? Ese umupadiri watanye n’umugore azakomeza abe padiri? Ese azigisha iki?”
Yahamije ko mu idini ya Orthodox aho abapadiri bashaka abagore bahura n’ikibazo gikomeye cy’abo ingo zinanira burundu bakabura icyo babakakorera.
Musenyeri Rukamba yavuze ko umupadiri n’iyo akivuyemo akajya gushaka umugore, akomeza kuba padiri kuko isakaramentu yahawe ritarangira ariko akaba nta nshingano za gisaseridoti yakora muri Kiliziya. Gusa ngo na Kiliziya isigaye yemera kubasezeranya ariko bisabye ibintu byinshi.
Ati “Ntibimubuza kuba umukirisitu ndetse ubu Kiliziya iranaborohereza bakakubwira ko ushobora gushaka bakagushyingira iyo binyuze mu nzira nziza, baranagushyingira mu Kiliziya. Bifata igihe kugira ngo izo nzira zose ngombwa ngo umuntu azinyuremo ariko biba byakunaniye.”
Ubutinganyi ntabwo twabwemera
Musenyeri Rukamba bavuze ko ibyerekeye abaryamana bahuje ibitsina Kiliziya itabyemera kuko ababikora baba bagamije kwishimisha bidafite aho biberekeza.
Ati “Ibyo rero nka Kiliziya ntabwo dushobora kubyemera. Abo bantu rero icyo baba bashaka ni ukwishimisha gusa, ni uburyo bwavuye i Burayi ni na bwo buryo bwabo bwa cyera ntabwo ari iby’ubu. Ibyo rero ubereyeho kwishimisha gusa ntaho ubuzima bwawe bugera, hariho n’ibyo bigusaba. Kubaho utyo ntabwo Kiliziya ibyemera.”
Amategeko y’u Rwanda yemera ugushyingiranwa gahati y’umugabo n’umugore gusa.
Musenyeri Rukamba na we yavuze ko Kiliziya yemera ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore gusa ariko n’uwo watannye ngo aba agomba gufashwa gusubira mu nzira nziza.
Ati “Ugushaka ni ugushaka hagati y’umugabo n’umugore. Si ukuvuga ko uwo muntu umeze atyo uzamujuginya wenda ni umuvandimwe, inshuti, umwana ubyaye uzakomeza umufashe mubane ariko nzira arimo iba ari inzira itariyo.”
Musenyeri Rukamba yahamije ko gusaba umuntu wayobotse ingeso y’ubutinganyi ngo ayivemo atari umurimo woroshye kuko iba isa n’iyamwaritsemo.
Yavuze ko nubwo byiswe ko agiye mu kiruhuko ntacyo azagira kuko azakomeza imirimo yo kwigisha mu iseminari n’ahandi nk’umurimo asanzwe akunda ndetse ngo aracyafite imbaraga ku buryo indi mirimo azashingwa yiteguye gukomeza kuyishyira mu bikorwa nta nkomyi.
Musenyeri Rukamba yasabye umusimbuye ku Bushumba bwa Diyosezi ya Butare , kuzashyira imbaraga mu rubyiruko kugira ngo rukomere mu bukirisitu, ndetse no gukomeza kubaka umuryango kuko ari byo bice byugarijwe n’ibibazo byinshi muri iki gihe.
Biteganywa ko umwepiskopi wese ugize imyaka 75 ahita amenyesha Papa ko agejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Papa akamusubiza amwemerera ariko akazakijyamo ari uko umusimbura we yamaze kuboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!