00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Ngendahayo yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka

Yanditswe na
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Musenyeri w’Itorero Anglican mu Rwanda, EAR Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ariko ntiyagira icyo imutwara.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022 ni bwo iyo mpanuka yabaye nk’uko bamwe mu nshuti ze za hafi babitangaje.

Yabereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi ubwo we n’undi muntu umwe baturukaga i Kigali berekeza Gicumbi.

Nyuma yo kugonga umukingo ubwo bari bageze mu isantere ya Rukomo, bombi bavuyemo nta kibazo gikomeye bahuye na cyo bahita bataha. Ku bigaragara imodoka yangiritse mu buryo bukomeye.

Imodoka Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel yari arimo yangiritse ariko ntiyagira icyo aba hamwe n'uwo bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .