Uyu ni umwe mu nyanzuro 32 yafatiwe mu nama nkuru ngarukamwaka. Iy’uyu mwaka yatangiye tariki 6 igera tariki 8 Ukuboza 2024.
Ni inama ibaye mu gihe ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kwiyongera mu Banyarwanda, aho abarokotse Jenoside batanu bishwe mu mezi atatu mu turere dutandukanye mu buryo bugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Musenyeri Kayimanura Samuel yavuze ko iki kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bakiganiriyeho banafata umwanuro wo kongera imbaraga mu nyigisho zo kuyamagana.
Ati “Icyo rwose tugishyizemo imbaraga nyinshi kandi cyavuzweho cyane muri iyi nama. Irimo irakwira hirya no hino turabyumva mu bitangazamakuru bitandukanye, ukumva abantu bavuze amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bishe uwayirokotse, undi ukumva ngo yatemewe itungo, yaranduriwe imyaka n’ibindi nk’ibyo’’.
Musenyeri Kayinamura yavuze ko nubwo nta mukirisito wa EMLR uragaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside basanze ari ngombwa kuyikumira kuko mu nshingano z’itorero harimo guharanira ubumwe bw’abakirisito kandi abakirisito akaba aribo baturage.
Ati "Mu itorero ryacu ntawe turayumvaho. Turasabwa gukumira, baba abakirisito, baba abapasiteri barimo n’abasengewe uyu munsi, babaye abapasiteri buzuye, baharanire kuba umwe bakumira icyabazanamo amacakubiri cyose.’’
Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama yabereye muri conference ya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke harimo igamije iterambere ry’abakirisito mu buryo bw’ubukungu, umwuka, n’imibereho myiza.
Mushimiyimana Jeanne usengera muri iri torero yashimye kuba hagiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati "Nta mukirisito muzima wakwifuza gusubiza Abanyarwanda aho bavuye. Ni yo mpamvu nk’uko Musenyeri yongeye kubitubwira mu rusengero, tugomba kwamagana uwo ari we wese wagarura ibitekerezo bitanya abantu. Abakirisito bakwiye kuba inshuti, bagasangira, bakaba umwe. Nta mukirisito ukwiye kuvugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside".
Umuvugizi wungirije wa Conference ya Kibogora, Rév.Ukizebaraza Léon Emmanuel yavuze ko impanuro bahawe na Musenyeri Kayinamura zo kwamagana ingengabitekero bagiye kuzimanura bakazigeza ku bakirisito b’itorero.
Ati "Muri komisiyo tugira mu rwego rwa conference no mu maparuwase tugiramo iyo gukumira no kurwanya amakimbirane ndetse n’ubumwe n’ubudaheranwa, kuko itorero ridafite ubumwe ntirishobora gutera imbere ingengabitekerezo ya Jenoside irasenya ntabwo yubaka".
Itorero Methodiste libre mu Rwanda ryatangiriye i Kibogora mu 1942. Conference ya Kibogora ikorera muri imwe mu mirenge y’akarere ka Nyamasheke ifite ibikorwa birimo ibikorwa birimo kaminuza ya Kibogora polytechnic, ibitaro bya Kibogora, paruwasi 23 zirimo abakirisito hafi 47.000, insengero 106, ibigo by’amashuri birenga 20 n’Ibiho Nderabuzima 3.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!