Musenyeri Kambanda yaragijwe Diyosezi ya Kibungo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Mutarama 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Andrzej Józefowicz, yatangaje ko Musenyeri Kambanda Antoine uherutse kugirwa umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yanaragijwe Diyosezi ya Kibungo yahoze abereye umushumba.

Musenyeri Kambanda yahawe inkoni y’ubushumba muri Diyosezi ya Kibungo mu 2013. Mu Ugushyingo umwaka ushize, Papa Francis yamuhaye izindi nshingano zo kuba Arikiyepisikopi wa Kigali asimbuye Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kuri iki Cyumweru mu muhango wo kwakira Kambanda nk’Arikiyepisikopi mushya wa Kigali, hatangajwe ko yabaye aragijwe iya Kibungo yahozemo.

Ubutumwa bw’intumwa ya Papa, Andrzej Józefowicz bwasomwe n’igisonga cy’Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Jean Claude Muvandimwe, bwagize buti “Intumwa ya Papa mu Rwanda, yantumye no kubamenyesha ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda, yanatorewe kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo (Administrateur Apostolique).”

Musenyeri Kambanda w’imyaka 61, yasabwe ubushishozi n’ubwitange mu murimo mushya yahawe.

Papa Francis mu butumwa bwe bwasomwe na Andrzej Józefowicz mu kilatini, yahaye umugisha Kambanda, amusaba kuyobora no kwigisha abo yahawe kuyobora iby’ingenzi bizatuma babona ubuzima buhoraho.
Yagize ati “Umwepisikopi Francisco, umugaragu w’abagaragu ba nyagasani asuhuje kandi ahaye umugisha wa gitumwa umuvandimwe nyiricyubahiro Antoine Kambanda kugeza ubu wari umwepisikopi wa Kibungo akaba yanatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali.”

“Kubera ko Kiliziya igizwe na za Kiliziya zihariye ziri hirya no hino ku isi ariko zunze ubumwe n’intebe ya Petero, ikoresha ububasha bwayo kugira ngo izo Kiliziya zigishwe ibintu by’ingenzi bifasha abakiristu guharanira intego yabo, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka. Mu kuyobora no kwigisha ku buryo bukwiriye kuri roho z’abakirisitu, abashumba nabo basabwa kubahiriza ibyo bintu by’ingenzi.”

Papa Francis yavuze ko uburyo Musenyeri Kambanda yasohoje neza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Kibungo akagaragaza “ubushobozi n’imigenzo myiza bikwiye kuri uwo murimo, turemeza tudashidikanya ko ubwo bunararibonye ufite buzagufasha gukora neza uwo murimo ukomeye”.

Papa kandi yavuze ko abizi neza ko umurimo Musenyeri Kambanda yahawe utoroshye, amugira inama yo kuwukorana ubushishozi n’urukundo.

Intumwa ya Papa, Andrzej Józefowicz, yasabye Kambanda kuzahora hafi abo yahawe kuyobora kandi akaba hafi abayobozi b’ibigihu.

Ati “Muzihatire guhora mwegereye abayobozi b’inzego zinyuranye z’igihugu, mufatanye muri byinshi, muri byose kuko nibwo muzafatanya no kubaka igihugu cyiza nkuko nyagasani abitwifuriza.”

Arikidiyosezi ya Kigali Kambanda yahawe kuyobora yashinzwe mu 1976 na Papa Paul VI. Ifite abayoboke basaga ibihumbi 600 mu gihe Diyosezi ya Kibungo yashinzwe mu 1968, ikaba ifite abakirisitu basaga ibihumbi 350.

Musenyeri Kambanda yaragijwe Diyosezi ya Kibungo yayoboye kuva mu 2013 /Ifoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza