Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018.
Musenyeri Bimenyimana yabonye izuba tariki ya 22 Kamena 1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu.
Yahawe Ubupadiri tariki ya 6 Nyakanga 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo. Yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997.
Intego ye ni “In Humilitate Et Caritate” bishatse kuvuga ngo “ Mu bwiyoroshye no mu rukundo.”
Musenyeri Bimenyimana yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu. Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu, agirwa umwepisikopi afite imyaka 44 y’amavuko.


TANGA IGITEKEREZO