Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022, ni bwo Visi Meya Axelle Kamanzi, yavuze ko asabye imbabazi kubera imyitwarire idakwiye yagaragaje.
Yagize ati" Ku bijyanye n’amashusho yasakaye hirya no hino n’inkuru ubwayo, icyo navuga ubu ngubu ni ukwisegura. Murabizi dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru. Ni ukwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera igihe muzankeneraho amakuru. Amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natorewe hanyuma nkabazwa inshingano, niteguye rero gutanga amakuru nk’uko byari bisanzwe."
“Iyo umuntu yiseguye ntabwo ari nko kuzimya itara ngo urazimya ucane. Umuntu agira igihe cyo kongera gutekereza ku byiyumviro bye. Uwakomeretse niyumva ko niseguye azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwanjye hanyuma yongere asubirane."
Ikibazo yari yabajijwe n’itangazamakuru akanga ku gisubiza cyari icy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro batishoboye bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika bidateye kabiri zimwe zigatangira gusaduka zikenda kubagwaho.
Nyuma yabyo, Visi Meya Kamanzi, yavuze ko kuba atarasubije icyo kibazo, yabitewe n’uko ubwo yakibazwaga yari ari kuvugana n’abanyamakuru bagera mu icumi, bamubaza ku bijyanye n’ibibazo bicyugarije umuryango birimo iby’igwingira n’imirire mibi byugarije abana n’ibindi biri mu muryango agahugira kuri ibyo yahindurirwa bigasaba ko afata igihe cyo kubitekerezaho.
Visi Meya Axelle Kamanzi, ni umwe mu bayobozi bize itangazamakuru bakanarikora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwijeje abanyamakuru n’abaturage imikoranire myiza ku bantu bose baba bakeneye amakuru kuko ari inshingano za buri wese kuba yasaba amakuru kandi ko no kuyatanga ari ukubazwa inshingano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!