00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Uwahoze ari Gitifu na bagenzi be basabiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be barimo Gitifu w’Akagari ka Kabeza gaherereye muri uyu murenge na ba dasso batatu baregwa gukubita no gukomeretsa ku bushake abaturage, Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu.

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020, aho byari biteganyijwe ko rutangira saa Mbili ku Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rubanza gusubikwa saa Tanu bitewe n’ikoranabuhanga kuko abaregwa baburaniraga muri Gereza ya Musanze hifashishijwe ikoranabuhanga, ruza gusubukurwa saa Cyenda.

Usibye kuba Sebashotsi na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, banaregwa ibyaha byo gusaba kwakira no gutanga indonke (ruswa).

Kuri iki cyaha Ubushinjacyaha bwasabye ko nikiramuka kibahamye bazahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi bakanatanga indishyi z’akababaro bazasabwa.

Umucamanza yabajije abaregwa niba ibyaha byose baregwa babyemera, Sebashotsi na Nsabimana Anacret (Dasso) bemera ko bakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gusa basobanura ko batagikoze ku bushake, mu gihe abandi batatu bagihakanye bivuye inyuma ariko bose uko ari batanu bahurira ku guhakana icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu kwisobanura kw’abaregwa Maniriho Martin (Dasso) wafashwe nyuma ya bagenzi be, we yagaragaje imbogamizi zirimo kuba afunzwe binyuranyije n’amategeko, aho yavuze ko amaze amezi arindwi ari muri kasho, ndetse akaba ataranabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ye nabyo biri mu byamubangamiye.

Yasabye urukiko kuzita kuri ibi bibazo afite akarenganurwa, ndetse akaburana ari hanze cyane ko we ahakana ibyaha byose areganwa na bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga, maze busobanura uko abaregwa bakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, aho bwabisobanuye bwifashishije amashusho yafashwe ubwo iki cyaha cyakorwaga.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko abakubiswe bazizwaga kuba baranyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho babonye Manishimwe atambaye agapfukamunwa bakamwirukaho, yabahungira iwabo bakamusangayo batangira no kumukubita, mushiki we Nyirangaruye aza atabaye anamusabira imbabazi, nawe batangira kumukubita, kugeza ubwo uwari Gitifu Sebashotsi yaje guhosha imirwano ikarangira na we akubise aba bana nk’uko byagaragaye mu mashusho.

Ku cyaha cyo gusaba kwakira no gutanga indonke, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muramu wa Sebashotsi ariwe wifashishijwe agashaka abandi bagabo babiri, abatuma ku muryango w’abana bakubiswe, aho ngo babasabaga gukorana inyandiko yo kwiyunga n’ababahemukiye, bakanatanga amafaranga yose batakaje ku bana babo bavurwa, ndetse ngo abagize uruhare mu gusabira imbabazi abaregwa, bari bemerewe ishimwe ringana n’ibihumbi 500 Frw.

Aha ngo umuryango w’abahemukiwe warabyanze bavuga ko hazakora ubutabera, bituma ngo abari bagiyeyo kubunga babasubiza ko n’ubwo bayanze bazayatanga ku rukiko bakabarekura, bituma se w’abana bakubiswe ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB.

Ku itariki ya 13 Mata 2020, nibwo Sebashotsi na bagenzi be bakubise abaturage, batabwa muri yombi bukeye bw’aho, aho bakomeje kuburana nyuma ku itariki ya 10 Kamena 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo bakajya baburana bari hanze, ariko kuwa 11 Kamena bongera gutabwa muri yombi baregwa icyaha cyo gutanga ruswa no kugambirira gutoroka ubutabera.

Urukiko rwahisemo gusubika uru rubanza ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho umwanya wari ugiye guhabwa abunganira abaregwa no guha umwanya Sebashotsi ngo yisobanure, Urukiko rutegeka ko ruzasubukurwa ku wa 18 Ukuboza saa Tatu za mu gitondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .