Musanze: Urukiko rwategetse ko abakekwaho gutwikira abana mu nzu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 13 Werurwe 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko abagabo batanu n’umukobwa umwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutwikira undi ku bushake, ivangura, gukomeretsa ku bushake no kwica babigambiriye ko bafungwa iminsi 30, kugira ngo hakorwe neza iperereza ku byaha baregwa.

Abana babiri ba Manifasha Jérôme na Sifa Célestine batwikiwe mu nzu ku mugoroba wo ku wa 22 Gashyantare 2020, ubwo nyina wabo yari yabasize mu nzu agiye ku isoko. Haje abantu bamena idirishya ry’icyumba barimo basukamo lisansi umwe muri abo bana ahita apfa undi arakomereka bikabije ndetse ubu arwariye mu Bitaro bya Kanombe aho yamaze no gucibwa ukuguru.

Abakurikiranyweho ibi byaha barimo Munyakazi Evariste, Mugiraneza Ildephonse, Hitimana Jean de Dieu akaba n’Umukuru w’Umudugudu wa Marankima ibi byaha byabereyemo, Munyamahoro Innocent, Nsengiyumva Théoneste na Uwamariya Vincentie.

Abaregwa uko ari batandatu ku wa 10 Werurwe 2020 bagejejwe imbere y’urukiko bahakana ibyo baregwa, banasaba kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gusuzumana ubushishozi ibyo abaregwa bireguye, bunabasabira gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomeze hakusanywe ibindi bimenyetso byazabafasha kuburana mu mizi uru rubanza.

Kuri uyu wa 13 Werurwe 2020 ahagana saa Cyenda nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwanzuye ko abaregwa, basomewe badahari, bakomeza gufungwa mu gihe hagishakishwa ibimenyetso.

Umucamanza yatangiye asoma izina ku rindi ry’ibyaha aba bose baregwa kandi banahuriyeho, yagaragaje uko buri wese yireguye.

Nyuma yo gusuzuma uko bireguye, umucamanza yagaragaje ko ibisobanuro batanze birimo kuvuguruzanya kuko amakuru batanze ubwo babazwaga n’Ubugenzacyaha bagiye bashinjanya hagati y’abo, nyuma bageze mu rukiko bakabihakana.

Umucamanza yanagaragaje ko ku byaha baregwa by’ivangura ngo babwiye Sifa, nyina w’abana batwitswe ko batamushaka, ko ari Umututsikazi n’inzoka idakwiye kuba mu bantu n’andi magambo amwambura ubumuntu.

Urukiko rumaze gusuzuma neza ibisobanuro byose byatanzwe rwanzuye ko abakekwa bafungwa iminsi 30 kugira ngo iperereza ku byaha baregwa rikomeze nta nkomyi. Rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bafungwa cyane ko ngo baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera cyangwa bagahungabanya umutekano w’abaturage kuko ibyaha baregwa bikomeye.

Ku ruhande rw’abaje kumva urubanza rw’ababo bafunzwe bavuze ko barindiriye ko Imana izabaha ubutabera mu gihe abarukurikiranye baherekeje umuryango w’abatwikiwe abana bo bagaragaje ko bizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi buzakora neza akazi kabwo neza.

Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko abagabo batanu n'umukobwa umwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutwikira undi ku bushake, ivangura, gukomeretsa ku bushake no kwica babigambiriye ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza