Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 30 Nyakanga ku isaha ya saa cyenda, ubwo abaregwaga batari mu rukiko, gusa abari baje kumva uru rubanza bari benshi buzuye mu cyumba cy’iburanisha bicaye bahanye intera ya metero, abandi nabo batari bake barukurikiranira hanze.
Umucamanza yatangiye asoma icyaha Sebashotsi na bagenzi be baregwa cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, anagaragaza uko ubushinjacyaha bwagaragaje uko cyakozwe, ndetse anagaruka ku buhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya batandukanye nabo bavugaga ko Sebashotsi na bagenzi bakubise abaturage.
Umucamanza kandi yanagaragaje uko abaregwa bagiye biregura aho bavuze ko Sebashotsi na Dasso Nsabimana bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko nta bushake babikoranye ahubwo ari amakosa baguyemo ku mpamvu z’akazi barimo, mu gihe abandi batatu bareganwa bo bahakanye icyaha baregwa.
Umucamanza yavuze ko urukiko rumaze gusuzuma ibi byose, rwasanze abaregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa baragikoze batabishaka, ahubwo barakigushijwemo n’akazi barimo, aha kandi ngo mu bushishozi bwarwo rwasanze icyaha baregwa gifite igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, bityo basanga imanza zihabwa ibihano nk’ibi ziburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze.
Urukiko rugendeye kuri izi ngingo n’izindi zikubiye mu ngingo z’amategeko agena ibyaha ibihano, rwagaragaje ko uru rubanza Urukiko rwisumbuye rwa Musanze nta bubasha rufite rwo kuruburanisha, bityo urukiko rutegeka ko ruhita rwoherezwa kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!