00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umurambo w’umusaza w’imyaka 60 wabonetse hafi y’aho yarindaga

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, ahagana mu ma saa mbili n’igice nibwo abaturage babonye murambo wa Ngirente Bihizi wari utuye mu Murenge wa Kimonyi hafi y’aho yakoragha akazi k’ubuzima.

Abaturage bakimubona bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi nazo zihageze zisanga koko uwo musaza yapfuye.

Uyu musaza yari asanzwe akora imirimo y’ubuzamu kuri Boutique iri mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ari naho bamusanze inyuma yayo ariho yapfiriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko nabo babimenye batabajwe n’abaturage.

Yavuze ko uyu musaza bakeka ko yaba yazize uburwayi kuko yari asanganywe izindi ndwara.

Yagize ati “Twahageze dusanga yapfuye ariko nta bikomere yagaragazaga ngo wenda byakekwa ko yaba yishwe. Turakeka ko yaba yazize uburwayi kuko yari asanganywe izindi ndwara. Umurambo wajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe ibizamini byisumbuye hamenyekane neza icyo yaba yazize."

Uyu musaza nubwo yarariraga mu murenge wa Cyuve, akomoka mu Murenge wa Kimonyi uri mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.

Ikarita y'akarere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .