Musanze: Umurambo w’umugabo bikekwa ko ari uherutse kwica umugore we wasanzwe mu mugezi

Yanditswe na Evariste Nsengimana, N.Kubwimana Janvière
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’umugabo bikekwa ko ari Ndahayo Jean de Dieu wavuzweho kwica umugore we wasanze mu mugezi wa Mukungwa.

Ku wa 20 Gicurasi 2019 nibwo umurambo w’umugore wa Ndahayo witwa Ntakirutimana Eustochie wayoboraga Urwunge rw’Amashuri rwa Kabere mu Murenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze yishwe.

Umugabo we Ndahayo yashyizwe mu majwi ko ari we wamwishe urw’agashinyaguro amutemye, akamuca bimwe mu bice by’umubiri agahita ahunga.

Kuva icyo gihe inzego zitandukanye zakomeje gushakisha aho Ndahayo yaba aherereye ngo akorweho iperereza ariko ntiyaboneka.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko umurambo wa Ndahayo wasanzwe mu mugezi wa Mukungwa, bikekwaho ko yamaze kumwica agahita ajya kwiyahurirayo.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert, yemereye IGIHE ko hari umurambo wazanywe bitaremeza niba ari uwa Ndahayo.

Ati “Hari uwo RIB imaze kuzana mu kanya. Bavuye hano mu bitaro n’umuryango we. Baracyari mu iperereza buriya barabyemeza mu kanya ”.

Yavuze ko ikiwugaragaraho ari amabuye yari mu myambaro ariko nta gikomere kindi afite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yabwiye IGIHE yo uwo murambo watoraguwe uri kwa muganga ariko bataremeza niba ari uwa Ndahayo koko.

Umurambo bikekwa ko ari uwa Ndahayo wasanzwe muri Mukungwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .