00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umukozi ushinzwe ubutaka yasenye inzu y’umuturage ategekwa kumwubakira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 10:06
Yasuwe :

Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yasenyeye umuturage utishoboye ufite abana batanu wubatse mu buryo bunyuranyije amategeko, ategekwa kumwubakira ibyo yasenye.

Uyu mugore witwa Nyirasafari Joselyne ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yabwiye BTN TV ko yiyubakiye inzu nyuma y’uko yari amaze igihe we n’abana be batagira aho kurambika umusaya.

Avuga ko yaje gufata icyemezo cyo kwizigamira amafaranga akorera muri gahunda ya VUP nyuma aza kuyakoresha yiyubakira inzu n’abaturage n’inzego z’ibanze, bamuha umuganda kugira ngo abone aho kurara.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kwiyubakira ,umuyobozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi, yaje kuza aramusenyera amubwira ko yatanze ruswa ndetse nawe yari kuyimuha kugira ngo yubake.

Yagize ati “Hari umunsi mukuru aza na Dasso ahageze atira abahinzi barimo guhinga isuka barayimwima ariruka ajya ku murenge azana ipiki ahingagura inzu avuga ngo abo wahaye ruswa nanjye wari kuyimpa, mubwira ko nta ruswa natanze kuko ntayo nari kubona kuko nta bushobozi ahubwo nahawe imiganda, arayisenya aragenda.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uko adafite aho kurara kuko uwamusenyeye atari yamwubakira mu gihe mu nteko rusange y’abaturage yari yakoreshejwe n’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru ubuyobozi bwamusabye kubaka ibyo yasenye.

Itangazamakuru ryahamagaye ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi kugira ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyagira ikintu abivugaho.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Nkotsi, Kabera Canisius, nawe yemeje ko umukozi ushinzwe ubutaka muri uyu murenge yasabwe kubaka ibyo yasenye gusa ngo yamubwiye ko nta mafaranga yari yabona ariko ategereje umushahara w’Ukwezi kwa 10 kugira ngo ayubake.

Ati “Twabashije gushyiraho umutekinisiye uzi iby’ubwubatsi kugira ngo adukorere inyigo y’ibisabwa kugira ngo aho hantu hasanwe, inyigo twarayibonye usabwa kubikora yemeye ko azabikora kandi arimo gushakisha ubushobozi kugira ngo ikibazo agikemure.”

Abaturage bo muri aka gace bo bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo uyu muyobozi yubakire uyu muturage nk’uko yabitegetswe.

Gusa n’ubwo iki kibazo cyabayeho ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Nkotsi, buvuga ko habaye irengayobora buboneraho gusaba abaturage kwirinda kubaka mu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wasenyeye uyu muturage yategetswe kumwubakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .