Musanze: Padiri uregwa gusambanya umwana akamutera inda yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 Kamena 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard usanzwe ayobora Paruwasi ya Mbogo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, uregwa gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko akamutera inda, yitabye urukiko aho yaburanye ajuririra icyemezo yafatiwe n’urukiko cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke nirwo rwari rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi akurikiranwa afunzwe, icyemezo yahise ajuririra.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2020, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatangiye kuburanisha uyu mupadiri mu bujurire.

Ku isaha ya saa Cyenda zuzuye nibwo yagejejwe imbere y’urukiko. Yari yambaye umwambaro w’abagororwa w’ibara ry’iroza n’ishapure.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abihaye Imana barimo abapadiri bagenzi be ndetse n’ababikira bose bari mu mwambaro basanzwe bambara).

Padiri Dukuzumuremyi yaburanye afite abunganizi babiri. Abacamanza babanje kumusubiriramo ibyaha aregwa byo gusambanya umwana w’umukobwa bivugwa ko yamuteye inda kuko impapuro za muganga zigaragaza ko atwite.

Mu kwiregura yavuze ko atabyemera kuko ngo kuba uwo mukobwa atwite bitavuze ko ariwe wamuteye inda.

Padiri Dukuzumuremyi n’abamwunganira bagaragaje ko batishimiye umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke kuko ibyo rwagendeyeho rumuha gufungwa iminsi 30 nta shingiro bifite.

Abunganizi be bavuze ko hari n’ibindi bimenyetso byirengagijwe kuko ushinja Padiri kumusambanya, yaburanye yemeza ko asiramuye mu gihe raporo ya muganga igaragaza ko adasiramuye.

Umwe yagize ati “Ushinja Padiri avuga ko asiramuye mu gihe muganga yemeza ko adasiramuye. Nyakubahwa Perezida ibyo mwe murumva nta guhuzagurika kurimo kw’abagamije guharabika Padiri?’’

Abunganizi be bavuga ko kuba uyu mukobwa atwite bitemeza ko inda ari Padiri Dukuzumuremyi wayimuteye, ndetse bagasaba ko yarekurwa akaburana ari hanze, kuko ngo atazigera atoroka ubutabera kuko ntacyo yishinja.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko Padiri aramutse arekuwe akaburana ari hanze afite ubushobozi bwo gutoroka ubutabera. Bwagaragaje izindi ngero z’abandi bapadiri bagiye barekurwa bagahita batoroka, ndetse bunavuga ko kuba ahakana icyaha yakoze atari byo kuko uwo mukobwa yasambanije yatanze ibimenyetso bifatika by’icyumba baryamanagamo.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Padiri Dukuzumuremyi yakomeza gufungwa hagakomeza gukusanywa ibindi bimenyetso, bakanategereza ko umukobwa abyara hagakorwa isuzuma ry’amasano ADN.

Padiri n’abamwunganira bemeye gutanga abishingizi bazamuhagararira barimo umuyobozi wa sosiyete itwara abagenzi mu modoka ya Kigali Coach, aho yatanze ingwate y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover kugira ngo padiri aramutse arekuwe agatoroka yafatirwa kugeza igihe uyu mwana aboneye ubutabera.

Nyuma yo kumva ubusabe n’ibisobanuro bw’impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwafashe umwanzuro ko urubanza ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa kwa Padiri Dukuzumuremyi ruzasomwa ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .