Musanze: Ndabereye wahoze ari Visi Meya wa Musanze yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwakatiye Ndabereye Augustin gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe, runamuca ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugore we. Urukiko ariko rwamuhanaguyeho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Uyu mugabo wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yatawe muri yombi mu ku wa 30 Kanama 2019 nyuma y’amakimbirane yatumye akubita umugore we akamukomeretsa.

Saa cyenda na 45 kuri uyu wa Kane nibwo abacamanza basomye ibyemezo by’urukiko, Perezida w’inteko iburanisha abanza gusubiramo ibyaha uregwa ashinjwa, uko iburana ryagenze n’uko buri ruhande rwireguye.

Ndabereye yaburanye yemera icyaha cyo gugukubita no gukomeretsa uwo bashakanye anagisabira imbabazi, ahakana icyo kumuhoza ku nkeke. Ku wa 21 Mutarama 2020 nibwo yaburanye mu mizi ku byaha aregwa, mu rubanza rwabereye mu muhezo.

Umucamanza yagaragaje ko mu gihe cy’iburanisha, Ndabereye yemeye ko yarwanye n’umugore we abitewe n’uko yari amaze guteka, amusanga mu cyumba amubwira kujya kurya cyangwa akabireka kuko atari umwana wo gutamikwa.

Ni ibintu ngo byatumye kamere izamuka barwana ubwo, ari nabyo byabaye intangiriro y’ibyaha uyu mugabo afungiwe.

Umucamanza yagaragaje ko icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore kidahama Ndabereye kuko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, ahubwo byavuzwe mu magambo gusa.

Yavuze ko isuzuma rya muganga ryagaragaje ko ibikomere Ndabereye yateye umugore we nta zindi ngaruka zikomeye byamugizeho nk’ubumuga, bikaba ari kimwe mu byatumye agabanyirizwa igihano yahawe. Itegeko rigena ko uhamwe n’iki cyaha Ndabereye yemera ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka umunani.

Ndabereye Augustin yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza