Musanze: Miliyoni zisaga 30 zagenewe inyangamugayo za Gacaca zaburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango b’amakoperative y’Inyangamugayo zaGacaca bavuga ko amafaranga asaga miliyoni 33 Leta yabageneye ngo abateze imbere ntacyo yabamariye kuko yariwe n’abayobozi babo.

Mu 2009 nibwo Leta yageneye inyangamugayo za Gacaca amafaranga yari agamije kuziteza imbere biciye mu makoperative.

Zimwe mu Nyangamugayo za Gacaca zo mu Karere ka Musanze zabwiye IGIHE ko aya mafaranga ntayo zabonye, ahubwo ngo yagumye mu ntoki z’abari abayobozi babo.

Umwe mu nyangamugayo wo mu Murenge wa Nkotsi yagize iti “Twagiye twumva ko hari amafaranga Leta yatugeneye nyuma yo kurangiza imirimo y’Inkiko Gacaca, ntituzi umubare w’ayo mafaranga. Ayo tuzi ni ayo baduhaye bavuga ngo ni inguzanyo yo kugura inkoko, icyo gihe bampaye 2000 Frw kandi nayo badusabaga kuyabasubiza nyuma y’amezi atatu.”

Abayobozi b’aya makoperative bavuga ko igihombo bagize cyatewe n’abari babahagarariye ku rwego rw’akarere kuko buri koperative ikimara guhabwa amafaranga yari igenewe bahise basabwa gutanga amafaranga ibihumbi 350 Frw yo guhugura komite nyobozi ya buri koperative yari igizwe n’abantu barindwi, babasaba no gutanga ibihumbi 48 Frw babwirwa ko ari ayo gushyigikira ikipe Musanze FC.

Mu cyumweru gishize ubwo Abadepite bo Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) basuraga Akarere ka Musanze, bagaragarijwe ko mu makoperative y’inyangamugayo za gacaca agera kuri 15, ibikorwa byayo biri gukendera.

Komisiyo ya PAC yasabye abayobozi b’Akarere ka Musanze gukora ibishoboka byose aya mafaranga akagaruzwa.

Depite Uwimanimpaye Jeanne D’Arc yagize ati “Bari babahaye amafaranga yo kugira ngo mukore umushinga mwiteze imbere, ayanyerejwe agomba kugaruzwa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze, Ndaberewe Augustin, yabwiye IGIHE ko bitarenze icyumweru kimwe iki kibazo kizaba cyahawe umurongo.

Ati “Icyo kibazo turakizi twanatumije amashyirahamwe y’inyangamugayo za Gacaca yose ngo tubiganireho. Ubu twasabye abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’imirenge ngo badushakire amakuru ku mikorere y’ayo makoperative, batubwire agikora hanyuma tubashe kumenya uko amafaranga yakoreshejwe n’ibyo yakoreshejwe.”

Mu Karere ka Musanze habarirwa Inyangamugayo za Gacaca ibihumbi 5136 bibumbiye mu makoperative 15, bakaba bari bahawe inkunga ya miliyoni zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubateza imbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza