Uyu musaza yagejeje ikibazo cye ku Mukuru w’Igihugu ubwo ubwo yasuraga Akarere ka Musanze ku wa 11 Kamena 2013. Yagaragaje ko yaguze umurima akawutera ishyamba rimaze gukura, nyuma uwo bawuguze n’umuvandimwe we bakamuca inyuma bakoresheje amayeri bagashaka icyangombwa cya burundu cy’ubu butaka bakabwisubiza.
Karumugabo avuga ko nyuma yo kubona akomeje kurengana no kurangaranwa yongeye yandikira Umukuru w’Igihugu ubugira gatatu, mu mabaruwa yanditse mu 2016, mu 2017 no mu 2019 bakamusubiza ko ikibazo cye yagishyikiriza RIB, gusa ngo naho umwaka urashize atarasubizwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Karumugabo yasobanuye uburyo yaguze ubwo butaka mu buryo bwemewe n’amategeko, akanabubaruza nk’uko abigaragaza mu mpapuro zatangwaga icyo gihe.
Mu kubara inkuru avuga ko yatunguwe n’uko Rwatambuga babuguze na mushiki we bamuriganyije bakabwisubiza ariko akaba atararenganurwa.
Yakomeje ati ‘‘Naguze ubu butaka mu 2006 n’uwitwa Rwatambuga, ubugure bukorerwa imbere y’ubuyobozi, ntanga 6% yasabwaga na Leta icyo gihe, umurima nteramo ishyamba rigera igihe cyo gusarurwa, kuko wari wegeranye n’indi mirima ibiri nari naraguze nayo irimo ishyamba, nabibarurije hamwe mfite n’impapuro zaho n’abaturage b’aha bose barabizi.’’
‘‘Rwatambuga twaguze yaje kwihererana na mushiki we Nyirayanze, bahimba amayeri, Nyirayanze arega musaza we ko yagurishije ubutaka butari ubwe, ararutsinda birangira abutwaye. Icyanteye urujijo cyatumye ntemera imikirize y’’uru rubanza ni uko ntigeze ndumenyeshwa ngo njye kwitaba, nabimenye ubwo najyaga gushaka icyangombwa cya burundu, bakambwira ko cyahawe Nyirayanze.’’
Bamwe mu basaza barimo n’abahoze bayobora mu Mudugudu Karumugabo atuyemo yanaguriyemo ubu butaka avuga ko yariganyijwe ndetse akwiye kurenganurwa.
Ibi kandi bishimangirwa n’umugabo wa Nyirayanze, Hongabikame Ezechiel weguriwe icyangombwa cy’ubu butaka uyu musaza yari yaraguze, aho avuga ko yanditswe kuri iki cyangombwa mu buryo atazi kandi n’ubwo butaka batigeze babutunga.
Yagize ati ‘‘Nyirayanze twatandukanye mu 1984 mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma mu 2014 ahari, numva ngo yanyandikishije ku cyangombwa cy’ubutaka cy’iryo shyamba. Ubwo butaka ntitwigeze tubutunga, ikindi urwo rubanza rwamuhesheje icyo cyangombwa sinigeze menya igihe rwabereye, nabyemereye imbere ya RIB ko bampimbiye ntazi iby’ubu butaka.’’
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko dosiye y’uyu musaza batangiye kuyikorera ubusesenguzi ku buryo bwimbitse kandi azahabwa ubutabera bunoze.
Ati ‘‘Dosiye ye iri mu Bugenzacyaha, igizwe n’impapuro nyinshi cyane kuko ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kera. Twatangiye gusesengura inyandiko ku yindi, tureba inyandiko yayihawe na nde? Igamije iki?’’
Yavuze ko n’abatangabuhamya bazakomeza kubazwa, kugeza hamenyekanye ufite ukuri hagati y’urega n’uwanditsweho ubutaka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!