00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Irimbi ryari riri mu marembo y’Umujyi rigiye kwimurwa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 November 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Irimbi ry’Akarere ka Musanze rya Gacaca ryari riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa, mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca. Ryatangiye gukoreshwa mu mpera za 2020 nyuma y’uko andi ya Nyamagumba, Bukinanyana na Kinigi yuzuye agafungwa.

N’ubwo iri rimbi ritari ryakuzuye kuko rimaze gukoreshwaho nka kimwe cya gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwatangaje ko bwamaze gutunganya aho rizimurirwa mu Mudugudu wa Mata mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca kandi ko rizatangira gukoreshwa guhera tariki 5 Ukuboza 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yagize ati “Aho irimbi ryari riri ntabwo hari hakwiriye kuko ari mu marembo y’umujyi. Abacu bakwiye kuruhukira aheza ariko nanone ntibikwiriye ko riba aho rirangaza abantu, ngo nibahagera aho guhita babona ibyiza by’umujyi babone irimbi."

Yakomeje agira ati “N’umuhanda wajyagayo ubwawo si mwiza uranyerera cyane. Aho tugiye kwimurirwa hari umuhanda mwiza, hariherereye.’

Ahafunzwe irimbi biteganyijwe ko hazahita haterwa ibiti byambike ako gasozi n’imva zihari ntizikomeze kugaragara.

Iri rimbi ryari riri mu marembo y'Umujyi rigiye kwimurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .