N’ubwo hataramenyekana icyateye iyi nkongi abahageze mbere bavuga ko ishobora kuba yakomotse ku ifuru y’imigati iri muri imwe muri izi nzu.
Nyiransengimana Collette ucururiza ibirahuri muri umwe mu muryango w’iyi nzu, yatangarije IGIHE ko umuriro wari ufite ubukana bwinshi.
Ati "Twahageze mu ba mbere tugira ngo turebe ibyo twaramura; wari umuriro uteye ubwoba ! ntabwo byari byoroshye kuko umuriro wari ufite ubukana bwinshi. Bari kutubwira ko ari restaurant yaba yateye iyi nkongi ariko ntabwo biramenyekana neza.’’
Ashimira Police yakoze ubutabazi, akavuga ko bakeneye ubufasha kuko iyi nkongi yangije byinshi, bikaba bigiye gusubiza inyuma imibereho yabo.
Ati "Ngenekereje ibyangiritse bifite agaciro nk’aka miliyoni 5. Urumva ubufasha ntibwabura, niba dukorera mu nzu ibintu bikangirika umuntu ahita asubira inyuma.’’
Rutayisire Jean Marie wari afite inzu ifotora ndetse akambika abageni, yatangaje ko aho yakoreraga hahiye ibifite agaciro k’agera kuri miliyoni 8Frw. Yatanze inama yo gushinganisha ubucuruzi dore ko nawe ntabwo yagiraga.
Ati "Bampamagaye nko mu ma saa kumi bambwira ko inyubako dukoreramo yahiye. Nabwira abataragira impanuka nk’iyi ko bajya mu bwishingizi, kuko biragaragara ko tugiye mu gihombo kitateganyijwe.’’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SSP Alex Ndayisenga yavuze ko iyi nkongi bayimenye mu ma saha ya saa Kumi n’Imwe, ndetse yemeza ko umuriro wari ufite imbaraga nyinshi.
Ati "Inkongi yari ifite uburemere, urebye uko inyubako hari abafitemo ububiko, amafuru, ndetse no kuba inyubako ishaje ; gufatwa n’inkongi biroroshye bitewe n’ibikoresho by’inyubako ishaje ndetse n’ibyenyegeza umuriro byari biyirimo.’’
Yakomeje akebura abacuruzi ndetse na ba nyiri inzu batajya mu bwishingizi, kuko iyo habaye inkongi bajya mu bihombo batiteze kandi barashoye.
Ati "Inyubako ni iy’umuntu umwe kandi nta bwishingizi yari ifite, ndetse n’abacururizagamo nta n’umwe wari uri mu bwishingizi. Abakora ubucuruzi bakwiye guha agaciro cyane ikintu cyitwa ubwishingizi, niba ushoye amafaranga mu kubaka wagatekereje n’ubwishingizi kuko bitera igihombo."
Mu miryango 19 yari igize iyi nzu, itandatu niyo yafashwe n’inkongi ku buryo bukabije, mu gihe indi itandatu ba nyirayo babashije kurokora ibyarimo. N’ubwo hagikorwa ibarura, kugeza ubu ibyahiye bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 130Frw.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!