Musanze: Inkomoko igiye gufasha ba rwiyemezamirimo gukabya inzozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Kompanyi ‘Inkomoko Entrepreneur Development’ ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abakuru kwagura no guteza imbere ubucuruzi bwabo, yatangiye gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Musanze, iha ikaze abafite inyota yo gukabya inzozi z’ahazaza no gukirigita ifaranga.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inkomoko yafunguye ishami rishya mu mujyi wa Musanze mu rwego rwo kwegereza serivisi abafatanyabikorwa bayo.

Ni igikorwa yakoze ku bufatanye n’Umuryango MasterCard Foundation, binyuze muri gahunda yawo ya ‘Hanga Ahazaza’, igamije gufasha urubyiruko rukora ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Kompanyi y’Inkomoko ni Kompanyi Nyarwanda yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2012, ifasha rwiyemezamirimo bato n’abakuze kubongerera ubushobozi no kwagura ubucuruzi bwabo, no kubafasha mu ibaruramari. Kuri ubu ikaba ari kugenda yagura ibikorwa byegerezwa abatuye mu bice byo hanze ya Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Julienne Oyler yavuze ko bamaze kubona ko muri uyu mujyi wa Musanze hari ba rwiyemezamirimo bafite inyota y’iterambere kandi bazabigeraho bafatanyije na Inkomoko.

Yagize ati “Twishimiye kuza gukorera mu mujyi wa Musanze kuko ni ahantu hari ishoramari kandi n’abashoramari bafite inyota yo gutera imbere, rero iyo rwiyemezamirimo aje gukorana natwe tureba iby’ingenzi akeneye tukabimugezaho tumuha amahugurwa n’inama zamufasha guteza imbere imikorere ye muri rusange.”

“Tukamwigisha uburyo bwo gushakira amasoko ibikorwa bye, tumufasha kandi no kumenya uburyo bwiza bw’ibaruramari kuko dufite abakozi b’inzobere mu bucuruzi badufasha kugira ngo ibi bigerweho.”

Oyler kandi yashimiye abafatanyabikorwa barimo Mastercard Foundation, ifasha bya hafi mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakiri urubyiruko.

Nk’uko bigaragazwa n’igenzura iyi kompanyi yakoze muri 2017, ba rwiyemezamirimo bamaze gukorana nayo ni 3,300 kuri ubu amafaranga binjiza mu kwezi yiyongereye ku kigero cya 88%.

Abafashwa na Inkomoko bavuga ko usibye kuba urwego rw’ibikorwa byabo rwarazamutse n’amafaranga binjizaga yiyongereye ku buryo bugaragara.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hollanda Fair Foods (Uruganda rutunganya ifiriti mu musaruro w’ibirayi), Niyibizi Egide, yavuze ko batangiye gukorana na Inkomoko muri 2015.

Niyibizi avuga ko kuva batangiye gukorana na Inkomoko aribwo bamenye uburyo bashobora gukora ifiriti zo kujyana ku masoko yo hanze y’u Rwanda no gucunga uburyo winjiza imari n’uburyo uyikoresha, binyuze mu gukoresha ibaruramari neza (book keeping).

Yavuze ko batangiye gukorana na Inkomoko bakora amakarito 500 mu cyumweru kimwe bagacuruza amakarito atarenze 200. Ubu bageze ku rwego rwo gukora amakarito 800 bakajyana ku masoko atandukanye.

Akomeza avuga ko Inkomoko yabagiriye inama ku buryo bakwagura amasoko, bakaba bageze aho basagurira amasoko y’ibihugu by’ibituranyi birimo; Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Uganda, baka bari muri gahunda yo gusangiza n’ibindi bihugu.

Abakozi nabo muri Hollanda Fair Foods bariyongereye bava kuri 12 bakoreshaga muri 2014, bagera kuri 46 uyu munsi.

Uwamariya Karemera Assumpta ufite uruganda rukora divayi zo muri beterave yavuze ko yamenye Inkomoko mu mwaka ushize ariko ngo bamufashishe mu kumenya uburyo bwiza bwo gupfunyika no gushyira ibirango kuri izi divayi akora, banamufasha mu gushaka amasoko.

Yakomeje agira ati “Ibyo Inkomoko yamfashijemo ni byinshi harimo no kunyigisha uburyo nshobora gukoresha neza amafaranga ninjiza n’ayo nsohora umunsi ku munsi ,ku buryo nk’ubu nabashije gutangira kubitsa amafaranga namenya gutandukanya amafaranga yanjye n’ayo mu bucuruzi bwanjye".

Ubu aho ngeze divayi yanjye namaze kuyisagurira n’amasoko yo hanze, ikaba igeze mu Budage no muri Congo.”

Jean Paul Jabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wari uhagarariye guverineri mu muhango wo gufungura ishami rya Inkomoko mu mujyi wa Musanze, yabwiye IGIHE ko abashoramari nk’aba usibye gufasha ba rwiyemezamirimo mu iterambere, binafasha mu gutanga imirimo idashingiye ku buhinzi.

Yagize ati “Murabizi igihugu cyacu kigendera ku mihigo, mu byo duhiga harimo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ubwo ndavuga ijyanye n’ubwenge, ubukorikori, ubucuruzi n’ibindi. Ibyo rero nta kundi twabigeraho usibye gufatanya n’aba bagiraneza baje kudufasha ahasigaye natwe tugakangurira ba rwiyemezamirimo kubagana.”

Mu myaka itandatu ishize Inkomoko imaze gufasha ba rwiyemezamirimo gutanga imirimo ingana na 5,497.

Abitabiriye itangizwa ry'ishami rya Inkomoko i Musanze
Jean Paul Jabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yashimye ubufatanye bwa Inkomoko
Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Julienne Oyler yavuze ko Umujyi wa Musanze urimo ba rwiyemezamirimo bafite inyota y'iterambere
Umuyobozi uhagarariye Mastercard Foundation na bamwe mu bo Inkomoko yafashije
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hollanda Fair Foods (Uruganda rutunganya ifiriti mu musaruro w’ibirayi), Niyibizi Egide yavuze ko batangiye gukorana na Inkomoko muri 2015.
Umwe mu bakozi ba Inkomoko
Uwamariya Karemera Assumpta ufite uruganda rukora divayi muri beterave

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza