Musanze: INES-Ruhengeri yishyuriye mituweri abatishoboye basaga 1500

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bashimiye Ishuli Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya INES-Ruhengeri, ryabahaye ubufasha rikishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bagera kuri 1520 batishoboye.

Mu buhamya bw’aba baturage, bemeza ko bari barabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweri ariko kuba bahawe ubufasha, bagiye gukora iyo bwabaga bakiteza imbere ku buryo mu mwaka utaha bazashobora kuyiyishyurira.

Munyarugero Emmanuel watangiwe mituweri n’umuryango we, yavuze ko bose hamwe ari abantu icyenda kandi nta bushobozi yari afite bwo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko mituweri bampaye nagombaga kwirihira ibihumbi 27Frw, ubu ninyabona nzaguramo itungo rigufi ku buryo umwaka utaha nzayigurira, Imana ibahe umugisha kuko bizadufasha kwivuza n’umuryango wanjye.”

Kanzayire Winifride we yagize ati “Ubwo mbonye mituweri ubu umwana narwara nzamujyana ku bitaro nanjye nindwara banjyane! Imana ibahe umugisha badukuye ahakomeye.”

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr. Hagenimana Fabien, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, asaba abafashijwe kurushaho gutekereza imishinga yabateza imbere kuko ntawaremewe gufashwa gusa.

Ati “Nta muntu waremewe gufashwa kuko twese Imana yaturemye mu buryo bungana, niba mubonye mituweri namwe mukanguke mukore imishinga mito mito, muharanire kwiteza imbere kandi natwe turacyari kumwe tuzagerageza kubaba hafi.”

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Karake Ferdinand, we yasabye aba baturage kutumva ko bazahora bafashwa ahubwo bakabyaza umusaruro aya mahirwe bagakora nabo bakiteza imbere.

Yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye kandi kizana impinduka mu buzima bw’abaturage, icyo twifuza ni uko aba bafashijwe babyaza umusaruro aya mahirwe bagakora kuko ari leta n’abikorera bashishikajwe n’uko umuturage atera imbere.”

Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza kibaye ku nshuro ya gatatu aho INES Ruhengeri imaze gutanga 13 620 000Frw ku baturage bagera ku 4540.

Abayobozi bashyikirijwe sheki y'amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza bw'abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza