00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imiryango irenga 50 yasenyewe n’imvura

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa 26 Nzeri, yasenyeye abaturage mu Karere ka Musanze ku buryo hari imiryango irenga 50 ikeneye ubufasha kugira ngo ibone aho gukinga umusaya.

Abasenyewe n’iyi mvura ni abo mu Mirenge ya Cyuve, Musanze na Muhoza. Hari ababyutse basanga ibisenge by’inzu zasenyutse biri mu ngo zabo.

Uwimana Tharcise yavuze ko ntaho afite wo kwikinga bityo ko leta n’abandi bagiraneza bamufasha dore ko asanzwe afite n’ubumuga.

Yagize ati “ Byampungabanyije cyane! Haje umuyaga n’umutingito biransenyera bisubira no muri ibi bikomere byanjye. Byari bimeze nabi cyane! Byari bimeze nk’inkuba, nashakaga gusohoka ibitafari bikangwaho. Baje kunkuramo imvura ihise. Ni ukunkorera ubuvugizi, none nakwerekeza he?”

Umugore wa Uwimana ibi biza byasanze adahari, avuga ko icyari gitunze umuryango ari urwagwa umugabo we yacuruzaga rwangiritse none ubu batazi uko bagiye kubaho.

Ati “Umusaza afite ubumuga moto yaramugonze, yajyaga acuruza urwagwa yabona amafaranga tukaba tukabonamo ibiribwa. None ubu sinzi aho twekeza! Inzoga zose zuzuyemo amazi ubu nta kintu twasigaranye! Turasaba ubufasha kuko nta kindi kintu dufite n’aho kurara ntaho dufite.”

Umukuru w’Umudugudu wa Marantima avuga ko hari ababyutse bagasanga ibisenge by’amazu y’abaturanyi mu ngo zabo. Yagize ati “Ntabwo bamenye igihe byabereye, basohotse bagiye hanze basanga ibintu byaguye iwabo.

Iki gisenge cyavuye kuri ADEPR kigwa hano! Hari umugabo wabyutse mu gitondo asanga igisenge mu mbuga ye, ubu turacyashaka nyiracyo. Ni umuyaga wari uvanze n’isata, umugisha twagize ni uko ibi byabaye abantu bari mu nzu, iyo babahanze twari kugira akaga gakomeye.”

Undi muturange wasenyewe n’iyi mvura, na we avuga ko yabyutse agasanga igisenge cy’inzu ntacyo; nyuma akaza kugisanga mu baturanyi. Asaba ko bahabwa ubufasha kuko badafite aho kwerekeza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko bakiri gukora ibarura ry’ibyangiritse kugira ngo bashake ubufasha. Yagize ati “Abaturage basenyewe ntawe uri hanze, abadafite ahandi ho kuba bari gucumbika mu baturanyi. Ubu turi guhuza amakuru kugira ngo ibyo dushoboye gukora tubikore, ibisaba ko tubimenyesha abandi tubitangemo raporo.”

Kugeza ubu inzu 56 nizo zimaze kubarurwa mu zasenywe n’ibi biza, abana babiri nibo bakomerekejwe na byo.

Igisenge cy'inzu cyagurutse kigwa ku yindi yo mu baturanyi
Hari ibisenge byagiye biguruka bikagwa kure y'aho byavuye
Amashuri na yo ari mu byasenyutse
Abasenyewe n'iyi mvura baratabaza bavuga ko ntaho bafite bikinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .