00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imirenge iracyajya ibihe mu guhabwa amazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Mu gihe habura umwaka n’igice kugira ngo igihe u Rwanda rwihaye cyo kuba buri muturage ari hafi y’amazi meza nibura mu ntera ya 500m mu byaro na 200m mu mijyi ngo kigere, hari imwe mu mirenge yo mu Karere ka Musanze ikijya ibihe mu guhabwa amazi kubera ubuke bw’ayo.

Ni imirenge ya Rwaza, Remera na Gashaki, aho uyu munsi umurenge uba ugomba guhabwa amazi ejo ugasibira kugira ngo haboneke ayo guha undi bityo bityo kugeza abagomba kuyahabwa basojwe bikagaruka k’uwayahawe bwa mbere.

Nko mu murenge wa Gashaki, iyo amazi yaje, hashyizweho ibigega biba bigomba gushyirwamo amazi, n’abaturage bagasabwa kuvoma bakuzuza kugira ngo ejo nagenda bazagobokwe n’ayo babitse.

Aya mazi yoherezwa muri iyi mirenge aturuka mu Karere ka Gakenke ku masoko ya Kivuruga ariko ni make cyane bigendanye n’ababa bayakeneye ku munsi.

Umuyobozi w’ikigo gicunga imitangirwe y’aya mazi aturuka mu Karere ka Gakenke Mungwarakarama Cariopy yabwiye IGIHE ko ibi biterwa n’uko amazi ari make cyane kandi bafite abayakoresha benshi.

Ati “Iyo mirenge harimo amavomo 82 akora neza ya rusange, ashobora kuvomwaho abatari hasi ya 50 ku munsi, hari kandi amavomo 720 yo mu ngo ndetse n’ibigo 45 na byo bikenera amazi kandi ku munsi dutanga meterokibe 190,08. Urumva ko ayo mazi arenze kuba make akaba make cyane.”

Mungwarakarama avuga ibi mu gihe n’imibare y’Urwego Ngenzuramikorere RURA, igaragaza ko amazi atangwa muri aka Karere kose yagabanutse, aho mu gihembwe cya kane mu 2021 hari hatanzwe meterokibe 1118836 mu gihe mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka hatanzwe materokibe 847768.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze, Murigo Jean Claude yabwiye IGIHE ko bari gukora inyigo ngo harebwe uburyo ariya mazi yakongerwa bifashishije aturuka ku masoko ya za Mutobo.

Ati “Urumva ukora inyigo warangiza ugashaka amafaranga warangiza ugakora ibijyanye n’amasoko [imirimo igakorwa].”

Ku kijyanye n’amazi agabanyuka uko bwije n’uko bukeye Murigo Yavuze ko ikibazo ari amazi ameneka ku buryo butateganyijwe bityo bigatuma amazi ava ku ruganda aba make.

Ati “Nk’amazi ameneka, impombo zacitse, za mubazi zishaje ibyo byose bituma amazi agabanyuka”

Mu 2024 u Rwanda rwihaye gahunda ko abaturage bazaba bafite amazi ku kigero cya 100%, intego Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko bayigeze kure.

Yasobanuye ko kugeza uyu munsi aka Akarere kageze ku kigero cya 81% mu kwegereza abaturage amazi muri za metero ziteganywa ndetse ngo bijyanye n’indi minshinga bafite bashobora kuzahamya intego.

Ati “Hari umushinga dufite uzakwirakwiza amazi mu bice by’ibirunga ukazadufasha kongeraho iyo mibare yaba ibura. Icyerekezo cy’aho tugeze ni cyiza dufatanije n’iyo mishinga iri imbere tuzasoreza ku kigero gishimishije.”

Yatangaje ko mu gukemura ibi bibazo bafite na miliyoni 430Frw nk’ingengo y’imari y’uyu mwaka yagenewe kuzafasha mu gukora imiyoboro itandukanye n’iyo mishinga, byose bikazahurizwa hamwe kugira ngo mu 2024 hazagere amazi atakiri ikibazo mu baturage.

Muri Musanze imirenge iracyajya ibihe mu guhabwa amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .